Print

Bakame yagiriye inama bagenzi be yabafasha kwitwara neza muri CHAN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2018 Yasuwe: 349

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko we na bagenzi be bakwiye kuzamura urwego rw’imikinire yabo niba bashaka kwitwara neza mu mikino ya CHAN iri hafi gutangira muri Maroc.

Uyu munyezamu umaze igihe mu ikipe y’igihugu ndetse akaba ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu,yabwiye abakinnyi be ko bagomba gukora cyane kugira ngo babashe kuzitwara neza mu mikino ya CHAN.

Yagize ati “Tugomba kwinjira muri iyi mikino tumeze neza kuko tugiye guhura n’amakipe akomeye kandi uburyo bwadufasha kugera kure ari ukwitegura neza.Turifuza kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri niyo mpamvu tugomba gukora cyane.”

Bakame yavuze ko Amavubi yiteguye neza ariko atagomba kwirara, ahubwo agomba gukora cyane kugira ngo abashe kwigaranzura amakipe bari mu itsinda rimwe akagera mu mikino ya kimwe cya kane.