Print

Kiyovu Sports igiye kwigaranzura Rayon Sports kuri Tchabalala

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2018 Yasuwe: 497

Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala nyuma y’aho Rayon Sports yari yamaze kumvikana n’uyu musore ariko ikaba itaramwishyura miliyoni 2 bumvikanye.

Mu cyumweru gishize ni bwo inkuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru bitandukanye,ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’Amagaju FC kugura amezi 6 uyu Shabani Hussein bita Tchabalala yari asigaje ku masezerano ye n’iyi kipe kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse bagaha Tchabalala miliyoni 2,ariko ikipe ya Rayon Sports ntirishyura aya mafaranga ariyo mpamvu Kiyovu Sports igiye kumubambura.

Kuri uyu wa mbere nibwo Tchabalala aza kugera mu Rwanda aho ashobora kuza gusinyira Kiyovu Sports cyane ko yemeye gutanga ibyo Rayon Sports yatangaga, ikaba isigaje kumvikana na Tchabalala.

Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yatanze uyu musore ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mikino ya CAF Champions League.