Print

Rayon Sports ntizabona Diarra nitishyura DCMP ibihumbi 10 by’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2018 Yasuwe: 530

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwishyura ibihumbi 10 by’amadolari Darling Club Motema Pembe (DCMP),ikaba ariyo mpamvu yatumye umusore Ismaila Diarra atagaragaye mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Mu biganiro amakipe yombi yagiranye ubwo Diarra yavaga muri RDC ni uko Rayon Sports yagombaga kwishyura DCMP $14 000 nayo ikishyura Diarra 25% by’aya mafaranga ahwanye n’ibihumbi 4 by’amadolari.

Rayon Sports yahise yumvikana n’uyu musore imuha ibi bihumbi 4 by’amadolari ndetse isezeranya DCMP ko izayishyura ibihumbi 10 by’amadolari mu Gushyingo umwaka ushize,birangira itayatanze ariyo mpamvu DCMP yanze gutanga ibyangombwa byemerera Ismaila Diarra gukinira Rayon Sports.

Kugeza magingo aya,ikipe ya Rayon Sports nturishyura aya mafaranga ariyo mpamvu uyu musore atarabona ibyangombwa ndetse bishobora kurangira andi makipe yiyumvikaniye n’uyu musore cyane ko Rayon Sports idafite gahunda yo kwishyura.

Biravugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kumvikana n’uyu musore ndetse yiteguye gutanga ibi bihumbi kugira ngo imwegukane.