Print

Uganda: Imyanya y’ akazi 40 000 ibereye aho ntigira abayikoramo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 January 2018 Yasuwe: 460

Muri guverinoma ya Uganda umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yasanze imyanya ibihumbi 40 itangira abayikoramo nubwo muri iki gihugu hari abataka ubushomeri.

Nk’ uko byatangaje n’ uyu mugenzuzi ngo muri polisi niho harimo ibyuho byinshi aho imyanya yo mu biro 28,791 itagira abayikoramo. Mu bacungagereza naho imyanya 6,324 ntigira abakozi mu gihe mu butabera naho imyanya 2,864 itagira abayikoramo.

Si aya gusa kuko no muri Minisiteri y’ ubuhinzi hari imyanya 327, mu buyobozi bw’ umugi wa Kampala naho harimo icyuho cy’ abakozi 189.

Dail monitor yanditse ko Raporo y’ umugenzi mukuru w’ imari ya Leta igiye ahagaragara nyuma y’ imyaka itatu ikinyamakuru gikoze ubugenzuzi kigasanga imyanya itagira abakozi.

Nubwo ariko iyi raporo ya 2017 y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ivuga ko imyanya ibihumbi 40 itagira abakozi, ngo umugenzuzi mukuru w’ imari yasanze kuri liste zo guhemba hari ahabaho abakozi ba baringa.

Ibi byuho mu myanya y’ akazi ka Leta biri muri 12. Hari aho babwiye umugenzi w’ imari ya Leta ko impamvu batashatse abakozi ari uko hari ibibazo bya ruswa n’ ibindi bagisha gukemura.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragaje abaturage ba Uganda 2% badafite akazi, Uganda ituwe na miliyoni 41 bivuze ko abarenga ibihumbi 800 badafite akazi.