Print

Urutonde rw’imodoka 10 zihenze cyane muri uyu mwaka w’2018-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 January 2018 Yasuwe: 10461

Uyu mwaka wa 2018 utangiranye udushya twinshi nk’inkweto zikozwe mu cyuma zikorerwa muri Zambia, kuri ubu hakaba hanasohotse urutonde rw’imodoka nziza zihenze ku isi kurusha izindi z’ubwoko butandukanye.

AMAFOTO N’IBICIRO

10. Bugatti Chiron: Igura miliyoni 2.5 z’amadolari y’Amerika angana na miliyari 2,1 Rwf


9. Pagani Huayra BC igura amadolari y’Amerika miliyoni 2.8 arenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 2.4


8.Ferrari Pininfarina Sergio ushaka kuyigura atanga miliyoni 3 z’amadorali y’amerika, uvunje mu manyarwanda ni miliyari 2.5


7. Aston Martin Varkyrie ihagaze amadolari y’Amerika miliyoni 3.2 ni ukuvuga miliyari 2.7 Rwf.


6.Limited Editon Bugatti Veyron by Masory Vivere kuri ubu iragura amadolari y’Amerika milioni 3.4 anga n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 2.9


5. Lykan Hypersport irakabaka mu madolari y’Amerika miliyoni 3.4 asatira miliyari 2.9Rwf


4. MC Laren P1 LM, ku isoko iragura amadolari y’Amerika miliyoni 3.6,ni ukuvuga arenga miliyari 3.1 uyabaza mu mafaranga y’u Rwanda.


3.Lamborghini Veneno Roadstar iamadolari y’Amerika miliyoni 4.5 arenga amafaranga y’U Rwanda miliyari 3.8


2. Koenigsegg CCXR Trevita igura amadorali y’Amerika miliyoni 4.8 ni miliyari 4.1 Rwf.


1. Sweptail by Rolls Royce,iri ku mwanya wa mbere ikaba ihagaze amadorali y’Amerika miliyoni 13 arenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 11.2