Print

Abandi bimukira barohamye mu Nyanja ya Mediterane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2018 Yasuwe: 1924

Abimukira 8 barohamye mu bwato ubwo bageragezaga kuva mu gihugu cya Libya berekeza I Burayi mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ubwo ubwato bwari butwaye aba bimukira bwarohamaga,abantu basaga 84 babashije kurokorwa n’amato y’ubutabazi y’Abanya Espagne haboneka imirambo y’aba 8 nubwo bavuga ko hari abandi benshi baburiye muri iyi Nyanja.

Uku niko kurohama kw’abimukira kwa mbere mu mwaka wa 2018 nubwo guhera mu mwaka wa 2000 abarenga ibihumbi 34 bamaze kugwa mu Nyanja ya mediterane bagerageza kwerekeza ku mugabane w’I Burayi.

Abagerageje gutabara aba bantu barohamye muri iyi Nyanja,bavuze ko basanze aba bantu batabawe bamaze amasaha menshi mu Nyanja.

Mu mwaka wa 2017,abantu barenga ibihumbi 3 barohamye muri iyi Nyanja bagerageza kwerekeza ku mugabane w’I Burayi.


Comments

9 May 2018

Yeweee ntibyoroshye amato ajyabanza atware abantubakeya


rutebuka erenesti 9 February 2018

imana ibahe iruukoryi
za kandi nababatabaye vuba ibahe umugisha