Print

Monster Records byavugwaga ko ari iya Dj Zizou Alpacino byamenyekanye ko ari umukozi muri iyi studio

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 8 January 2018 Yasuwe: 1084

Monster Record imwe mu nzu zitunganya umuziki imaze kwamamara hano mu Rwanda kubera indirimbo zamamaye yagiye ikora nka Got it ya Safi Madiba na Meddy, Thank You ya The Ben na Tom Close, iza King James, Christopher n’izindi ikoreramo umu-producer witwa Made Beat. Iyi ikaba ari inzu byari bizwi ko ari iya Dj Zizou Alpacino usanzwe uzwiho guhuriza hamwe abahanzi bagakorana indirimbo ikaza mu izina rye, bitewe nuko yakundaga kujya mu itangazamakuru avuga ko ariwe nyirayo gusa byaje kumenyekana ko nawe ari umukozi nk’abandi nubwo we atabikozwa.

Studio ya Monster Record byatangajwe ko ari iya Dj Zizou Alpacino
Hashize umwaka Monster Record yiyongereye mu zindi nzu zitunganya umuziki ndetse biza no kuyihira dore ko yatangiye ikorana n’abahanzi bubatse izina biza kuyifasha kuzamura izina ryayo bitagoranye. Amakuru yavugwaga yemezaga ko Dj Zizou ariwe nyiri iyi studio gusa kuri ubu amakuru yamenyekanye ko umukobwa ukiri muto witwa Janet ufite mama we ukina muri filime ‘City Mad’ yitwa Maman Nick ariwe nyiri Monster Record ndetse ko Dj Zizou ari umuyobozi wa Studio ushinzwe kwamamaza ibikorwa byayo, gushaka amasoko no kuyimenyekanisha mu itangazamakuru.

Umukobwa bivugwa ko ariwe nyiri iyi studio

Janet muri Studio ya Monster Record ikoreramo Made Beat
Umwe mu nshuti za hafi za Janet ( umukobwa bivugwa ko ari nyiri Monster Record) aganira na Hose yatangaje ko banze gutangaza nyiri Monster Record mu rwego rwo kurengera inyungu z’iyi studio ndetse bahitamo gusa nk’abayishyize mu maboko ya Dj Zizou kuko ariwe uzi kwiruka mu bahanzi no mu bitangazamakuru ku menyekanisha ibikorwa byayo.

Ku ruhande rwa Dj Zizou we ntabikozwa kuko agitsimbaraye avuga ko ayi studio ari iye bwite nta muntu akorera. Yagize ati:” Ayo ni amagambo, Monster record ni iyanjye bwite kandi iri mu maboko yanjye. Ntamwanya mfite wo kuvuga kuri aya makuru, kuko hari ibindi byinshi byiza bikwiye kuvugwa kuri studio bitara ibyo mumbaza”.