Print

Masudi ari mu mazi abira nyuma yo gusezererwa muri Mapinduzi Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2018 Yasuwe: 794

Umutoza Masudi Djuma yasabiwe kwirukanwa n’abafana ba Simba SC nyuma yo gusezererwa na URA mu gikombe cya Mapinduzi Cup kiri kubera muri Zanzibar.

Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na AZAM FC muri iki gikombe cya Mapinduzi Cup,kuri uyu wa mbere ikipe ya Simba SC yahise isezererwa nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya URA 1-0 yo mu gihugu cya Uganda bituma abafana bazabiranywa n’uburakari basaba ubuyobozi umutoza mushya.

Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo mu kwezi gushize, nyuma y’aho Simba SC yirukanye umunya Cameroon Joseph Omog utarishimiwe n’abafana.

Ikipe ya Simba SC yaguze abakinnyi bakomeye muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-18, aho yatanze miliyari hafi 2 z’amashilingi ya Tanzania none umusaruro ukomeje kuba ingume.

Abafana ba Simba SC bakomeje kotsa igitutu abayobozi babo babamenyesha ko bakeneye umutoza ushoboye ubafasha kuva mu bibazo barimo.