Print

Benshi batangariye ubwiza bw’umukunzi wa Neymar[Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2018 Yasuwe: 4565

Bruna Marquezine ni umukunzi wa rutahizamu Neymar ukinira PSG,aho bamaze iminsi bongeye kwiyunga nyuma yo gutandukana ku bw’impamvu zitamenyekanye,gusa benshi mu bakunzi ba ruhago batangariye amafoto y’uyu mukobwa usanzwe akina amafilime muri Brazil.


Marquezine w’imyaka 22 n’umukinnyi wa filime muri Brazil aho amaze kugaragara mu mafilimi aca kuri televiziyo arenga 20 aho yatangiye kugaragara kuri televiziyo afite imyaka 4 y’amvuko.

Mu mwaka wa 2003, Marquezine yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwana ndetse ahabwa ibindi bihembo bigera ku 8.

Marquezine yavuzwe mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye aho byarangiye Neymar amwegukanye ndetse bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo ku mucanga wa Copacabana.

Benshi batangariye amafoto agaragaza ubwiza bw’uyu mukobwa yashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Sun.

Amafoto ya Bruna Marquezine: