Print

Karekezi yavuze kuri Tchabalala uherutse kuvugwa muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2018 Yasuwe: 1283

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko yakunze imikinire y’umusore Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala ndetse yifuza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusinyisha kugira ngo azakine imikino yo kwishyura muri Rayon Sports.


Tchabalala ni umwe mu bakinnyi bari bahetse Amagaju FC

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo Karekezi Olivier yavuze ko yakurikiranye uyu musore mu mikino ya CECAFA ndetse n’imyitwarire ye mu Magaju,abona ari umukinnyi wafasha Rayon Sports gusa ahakana ibyo kumugurana Mugisha Gilbert kuko akimukeneye.

Yagizze ati “Tchabalala ni umukinnyi mwiza nakurikiranye cyane kandi niba ntibeshye ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize.Nakurikiranye imikinire ye muri CECAFA kandi nabonye aramutse aje hari byinshi yadufasha.Navuganye na perezida Muvunyi ambwira ko bamaze kuvugana nawe ndetse igisigaye ari ukumuha amafaranga bemeranyije.”

Karekezi yavuze ko atazi ibijyanye no gutiza Mugisha Gilbert kuko ari umukinnyi akunda kandi akeneye aho yemeje ko ategereje ibiganiro n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’Amagaju bwahakanye ko bwavuganye na Kiyovu Sports ku byerekeye Tchabalala nkuko byari byavuzwe mu bitangazamakuru ko agiye kuyerekezamo aho bwavuze ko bamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse bategereje ko ibaha ibyo bavuganye bakegukana uyu mukinnyi.