Print

Yahuye n’uruva gusenya ubwo yuriraga umusozi ashaka kwifotora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 January 2018 Yasuwe: 1200

Umugabo witwa Halil Dağ yahuye n’uruva gusenya ubwo yuriraga umusozi muremure (imanga) ashaka kwifotora (selfie) ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko maze akawuhanukaho bikamuviramo urupfu.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Turkiya yari yizihiwe ku munsi mukuru we w’amavuko maze agira igitekerezo cyo kujya kwifata amafoto hejuru y’imanga ifite metero 50 z’ubujyejuru, maze arangije nibwo yaje guhanuka agwa nabi abaganga basanga yapfuye.

Nubwo yifuzaga gufata amafoto ku munsi we w’amavuko,hirya no hino hari gucaracara amashusho y’ukuntu uyu mugabo yamanutse kuri iyi manga akagwa nabi aho hahise haza ubutabazi bwamujyanye kwa muganga bagasanga yapfuye.

Uyu mubyeyi w’abana 8, ntiyahiriwe n’umunsi we w’amavuko kuko mbere y’uko yurira uyu musozi yasize inshuti ze inyuma zimugezeho zisanga amaze gusimbuka nibwo zamujyanye kwa muganga abaganga basanga yashizemo umwuka.