Print

Umugabo wari ufite ibiro byinshi ku isi yabazwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 January 2018 Yasuwe: 884

Umunyamexico waciye agahigo agashyirwa mu gitabo cya Guiness de record kubera kugira ibiro byinshi ku isi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abazwe n’abaganga akagabunaka ibiro.

Juan Pedro wimyaka 20 y’amavuko yaciye agahigo ku isi nk’umugabo ufite ibiro byinshi mu mwaka wa 2017 aho yapimaga ibiro 595.Avuga ko kwiyongera ibiro kwe ahanini byatewe n’impanuka y’imodoka ikomeye yakoze ubwo yari afite ibiro 230.

Perdro ati ”Ku myaka 17, nakoze impanuka y’imodoka, icyo gihe nasohotsemo igihimba cyanjye cyavunitse, napimaga ibiro 230 ariko namaze umwaka n’igice ntava mu buriri niko gutangira kubyibuha “.

Maria Salas, umubyeyi umubyara yatangaje ko mu biganiro yagiye agirana n’abaganga mu bihe bitandukanye bagiye bamubwira ko ibiro by’umwana we bitaziyongera ariko ko yatunguwe naho ubu ageze.

Ngo yakunze gushwana kenshi n’abaganga ababaza nabo bakamusubirisha ikibazo.Mu magambo ye yagize ati ”Nabazaga abaganga nti, birikugenda gute? nabonaga aba munini munini, munini, nkavuga nti kuki mudapima amaraso ye, nkabinginga ngo bagire icyo bakora, bakambwira ngo, uratekereza ko uzi byinshi kuturusha?nkasubiza nti oya ariko mwakabaye mureba impamvu atameze neza”.

Uyu mugabo yiberaho mu buzima bwuzuye kumva muzika no gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika mu rwego rwo kwinezeza no kwigarurira ikizere cy’ubuzima.

Mu myaka irindwi amaze mu rugo iwabo, ahasohotse inshuro eshatu yerekeza kwa muganga kubagwa kugirango atakaze ibiro.Umubyeyi we yatangaje ko yagiye yumvikana n’abaganga ko basanga umwe we mu rugo ariko ntibikorwe.

Uyu mugabo wifuza gusubira mu buzima busanzwe yahoranye yagiriye inama abantu bose bakunda kurya indyo zatuma babyibuha.