Print

Isesengura:“ Tap&Go” inyungu ku bashoramari, igihombo ku bakozi ?

Yanditwe na: Jules NTAHOBATUYE 9 January 2018 Yasuwe: 848

Imyaka ikabakaba ibiri irashize mu Rwanda hinjijwe ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo mu modoka rusange mu mujyi wa Kigali ryiswe “Tap and go”aho abagenda muri izi modoka basigaye bishyura bakoresheje amakarita bakoza ku tumashini twabugenewe bityo bakishyura urugendo rwose ntawe uyakiriye mu ntoki.

Isosiyete yitwa AC Group ikora ubucuruzi bw’aya makarita y’ikoranabuhanga yifuza no kongera umubare w’abakoresha aya makarita kugera kuri 60% muri muri uyu mwaka wa 2018 irishimira izamuka ry’abitabira gukoresha aya makarita.

Aganira n’ikinyamakuru The new times,Patrick Bucana ukuriye iyi sosiyete yavuze ko umubare w’abakiliya wiyongereye kuko ngo mu 2016 bari bafite abakiriya bakoresha tap&go babarirwa mu 300,000 ariko mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 bari bamaze kugura aya makarita.

Abagenzi ntibavuga rumwe kuri ubu buryo

Ku ruhande rw’abagenzi kandi bamwe mu baganiriye n’umuryango bawugaragarije kwishimira iri koranabuhanga bavuga ko ribaha uburyo bwo kuzigama amafaranga y’ingendo no kwirinda amakimbirane n’abatwara imodoka.

Mutesi ati”Tap and go ni nziza kuko ntawe ugiserera na shoferi cyanga konvwayeri mu kwishyura kandi ibiceri burya kubibika bishobora gutakara cyangwa ukibeshya ukabigura metuyu”

Nyamara ishamba si ryeru kuri ubu buryo kuko hari n’abakunze kubunenga ko butemerera umugenzi guciririkanya ku giciro gihwanye n’uburebure bw’urugendo akoze.

“umuntu uva Nyabugogo agana Kinamba yishyura kimwe n’uva Nyabugogo ajya Kimironko kandi mbere wasangaga ayishyurwa atangana,ubwo se urumva bamwe bahomba?”Kanani abaza umunyamakuru.

Abahoze ari abakonvwayeri barahogoye

Ubuyobozi bwa Sosiyete yitwa AC Group bntibwimira gusa intambwe imaze guterwa mu bwitabire bwo gukoresha amakarita ya “Tap and Go”kuko bunavuga ko ubu buryo ngo bwahaye akazi abantu barenga 170 ariko muri bo 120 nibo bakora nk’abakozi bahoraho mu bacuruza aya makarita.

Ku rundi ruhande ariko akazi ko kwakira amafaranga mu modoka rusange byakorwaga n’abitwaga abakomvwayeri(Convoieurs) kavuyemo gasimbuzwa aya makarita ya Tap and Go.

Biragoye kumenya umubare nyakuri w’abakoraga aka kazi ubu bakora akandi cyangwa batagafite, ariko imibare y’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kibarura imodoka rusange zisaga 3000 zitwara abantu mu gihugu.

Umwe mu bahoze bakora akazi ko kwishyuza yabwiye umuryango ati”Badusubije ku isuka ubu ni ugutaha tukajya guhinga”

Gapasi Aimable ati:”Mbere naverisaga(Verser)Boss ayo yansabye nanjye ngasaguraho ayo ntungisha umuryango none ubu ntibyashoboka amafaranga yose aboneza mu mufuka wa Boss”

Izi mpinduka mu mafaranga yinjiragaga hagati y’umukozi n’umukoresha zinashimangirwa n’izamuka ry’amafaranga abatwara imodoka bimurikiraga ba nyirimodoka kuko ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru “The eastafrican”mu mpera z’umwaka ushize , Bishop Kihangire ushinzwe ibikorwa muri sosiyete itwara abagenzi mu modoka rusange RFTC ko mbere umushoferi yinjizaga 25,000 Frw ariko aho amakarita aziye ubu yinjiza 30,000Frw ku munsi.

Gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zose z’ubuzima bw’abanyarwanda ni imwe mu ntego za Leta y’u Rwanda by’umwihariko ikoranabuhanga mu kwishyura bigamije kwimika umuco wo kutagendana amafaranga-bufaranga mu ntoki( Cashless economy)