Print

Burera: Abanyarwanda 48 bafungiwe muri Uganda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 January 2018 Yasuwe: 416

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera batangaje y’uko hari abaturage bagera kuri 48 bafungiye muri Uganda nyuma y’uko bari bambutse bagiye guhahirayo.

Uko ari 48 basanzwe abaturiye umupaka, ubwo bageraga muri Uganda ngo batunguwe n’umukwabo wakozwe mu cyumweru gishize nk’uko bene wabo n’abandi basigaye mu gihugu babitangaza bashingiye kumakuru bagiye bakira.

Aba baturage bavuga ko mu bafashwe harimo n’abari bafite ibyangombwa basanzwe bambukirayo bagiye guhahirayo,bavuga ko ibikorwa bari basanzwe bakorerayo birimo n’ibyo bahinzeyo bitaborohera kabone nubwo yaba afite akajeto bajyaga bambukiraho.

Umwe mu baganiriye na Radio1 ducyesha iyi nkuru yagize ati :”Ubujeto umuntu yambukanaga utujeto yamara kwambukana utujeto ubwo no kugaruka n’ubundi akagasigayo.Ubu rero n’uri kujya guhiga barimo kumufata nugiye gusura,…mbese ntaho wajya ngo urenge umupaka ugaruke.”

Aba baturage bahuriza ku kuba abo 48 bafashwe bose bari bafite ibyangombwa byuzuye barasinyishije aho byasabaga hose.Banavuga ko hari abandi banyarwanda bagiye nyuma y’uko aba bafashwe bagiye kubasura nabo bagafatwa.

Uyu mugore we yemeje ko nawe aya makuru y’uko hari abantu 48 bafungiye muri Uganda abizi kuko hari n’umwana azi wafatiweyo, yagize ati “Hari umwana wa mukaramuzi wanjye nawe wagiyeyo agiye gupagasa(gukora akazi)bahita bamufata baramufunga.Ubu ashobora kuba amaze ukwezi afungiyeyo.”

Avuga ko kugeza ubu batazi uko uwo mwana amerewe ndetse n’uburyo afashwe ngo yumva ko bashobora kuzajyanwa ahitwa I Ruziba aho ngo umuntu ujyanweyo kenshi adapfa kuhava.

Aya ni amakuru anashimangirwa n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga ko iki kibazo kitari gisanzwe, icyakora BUTOYI Louis umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge akavuga ko abanyarwanda bafatiwe mu Bugande ari abari bariyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Butoyi ati “ Hari akabazo kamaze iminsi kari ku mupaka ariko ndumva n’inzego zidukuriye barabizi n’ejo bundi hari abafashwe,ibyo byo birahari nabwo bikabije.Kenshi na kenshi ni ababa batanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.”

Uyu muyobozi kandi akavuga ko atakwemeranya n’imibare ivugwa n’abaturage kuko bo ngo batarabasha kumenya neza umubare w’abanyarwanda baba bafungiye mu bugande kubera iki kibazo.

Umwe mu bari mu gihuga cya Uganda,ubwo uyu mukwabo wakorwaga avuga ko ubwo bafatwaga batasobanuriwe icyo baziraga aho anemeza ko bagenzi be basigayeyo ubu bagifunze.Uyu mugabo avuga ko bafashwe mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira iryo kuwa kane w’icyumweru gishize.

Avuga ko amakuru bafite ari uko abo basigaye bafungiye ahitwa Gisoro bakaba bari gucibwa miliyoni y’amashilingi kugirango barekurwe.Kuri we avuga ko yabashije kubacika kuko batangiriwe maze we akiruka akabasiga.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney avuga ko nta byacitse yabayeho, kuko buri gihugu ngo kiba gifite amategeko kigenderaho bityo no kucyinjiramo bikagira inzira binyuramo.

Ari naho ahera asaba abaturiye imipaka kujya bigengesera mu kwinjira ku butaka bw’ibindi bihugu batanyuze mu nzira zabugenewe kugirango bahabwe ibyangombwa bikwiriye bityo n’uwagira ikibazo kikabasha gukurikiranwa.