Print

Ukekwaho kwica Dr Dusabe wari umuganga muri KFH yatawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 January 2018 Yasuwe: 2456

Ambasade y’ u Rwanda muri Afurika y’ Epfo yatangaje ko Polisi yo muri Afurika y’Epfo yataye muri yombi umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Dusabe Raymond, Umunyarwanda rukumbi wari ufite ubuhanga mu kuvura kanseri ifata imyanya myibarukiro y’umugore.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere nibwo umurambo wa Dr Dusabe wari mu biruhuko mu Mujyi wa Cape Town wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo, umaze gushenguka bigaragara ko yari amaze igihe yishwe atewe ibyuma.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangarije IGIHE ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi yamaze gutabwa muri yombi, bikaba biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu.

Nubwo uwo yatawe muri yombi Polisi ikomeje iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi .

Urupfu rwa Dr Dusabe wakoreraga Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kuva muri Mata 2017, rwababaje benshi ndetse Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi kubera umusanzu ukomeye yari amaze gutanga mu kuvura kanseri zifata imyanya myibarukiro y’abagore.

Dr Dusabe Raymond yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.


Comments

Chantal 11 January 2018

So sad. Abagore rwose tuzaba abande ko tubuze ukomeye w’ubuzima bwacu !


10 January 2018

Mukosore iyi ntago urupfu rwe rwababaje bake murakoze


Birababaje 10 January 2018

Mwagiye mwandika mwitonze mukanononsora inyandiko zanyu?Ngo *Urupfu rwa Dr Dusabe rwababaje abatari benshi?????*
Seriously!!!!
Com on mujye mushishoza pe mbere yo gushyiraho inkuru kuko hari uwo byakomeretsa!


Kalisa 10 January 2018

Ntawe ukwiye kuvutswa ubuzima aho yaba ari hose ngo birangirire aho. Ni byiza kuba Afrika y’epfo irimo gukurikirana uwishe uriya mudoctor w’umunyarwanda wishwe kuko ni igihombo ku banyarwanda n’igihugu muri rusange, uriya wafashwe nibimuhama azabihanirwe kandi hatangwe n’impozamarira ku muryango we.


Valence 10 January 2018

Birababaje.Ariko mukosore ngo urupfu rwe rwababaje abatari benshi?cg abatari bake!Imana imwakire mubayo.


mem 9 January 2018

Ahubwo urupfu rwe rwababaje benshi! Mujye musubiramo inkuru mbere yo kuyitanga.
RIP Dr Dusabe


Jenifer keke Angel 9 January 2018

Imana imuhe iruhukobtidashira nuwo ukekwaho ubwobugizi bwanabi akurikitanwe nubutabera, ahanwe bikwiye kuko yahemutse bikomeye ahemukira abanyarwanda nabanyarwandakazi, ndetse nabatuye isi muri rusanjye. , naho urupfu rwuwo munyarwanda ruratubabaje turibenshi. Nubwo mudutangarijeko rwababaje abataribenshi, turibenshi bishoboka , twifatanije numuryango wanyakwigendera bakomeze kwihangana