Print

Hagaragaye amaraso mashya mu myitozo ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2018 Yasuwe: 1495

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya kabiri mu mwaka wa 2018 aho abakinnyi nka Habimana Yussuf wari umaze iminsi mu mvune na Nahimana Shassir wari umaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’Uburundi.


Ku munsi wa mbere nibwo ikipe ya Rayon Sports yagaragayemo abanyamahanga 5 bsri baje gukora igeregezwa ndetse bamwe barashimwa abandi baragawa,gusa abafana b’ikipe ya Rayon Sports bishimiye kugaruka kw’abakinnyi babo baje kubafasha mu mikino y’igikombe cy’intwari yegereje.

Mugisha Francois yatangiye imyitozo yoroheje

Uretse aba bakinnyi 2 batangiye imyitozo,umukinnyi Mugisha Francois uzwi ku izina rya Master nawe yongeye gukora imyitozo nyuma y’imvune nawe amaranye iminsi y’inyama yomotse ku igufwa.

Habimana Yussuf yatangiye imyitozo yoroheje

Rayon Sports ikomeje gukorera imyitozo mu Nzovw mu rwego rwo kwiteguraiyi mikino y’intwari ndetse n’imikino nyafurika ya CAF Champions League aho izahura na Lydia Ludic Academic yo mu Burundi.

Uyu munsi cyangwa ejo hategerejwe ba rutahizamu 2 barimo uzava mu gihugu cya Zambia n’uzava muri Cameroon.