Print

Karekezi yatangaje impamvu yahisemo kungirizwa na Witakenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2018 Yasuwe: 535

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko yirinze amarangamutima ye aha akazi Jeannot Witakenge aho gukomezanya na Lomami Marcel nkuko yari yabisabye mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi ku I taliki ya 18 Ukuboza 2017.

Karekezi Olivier yabitangaje mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports yabaye ku wa mbere aho yavuze ko yirinze amarangamutima kugira ngo ashake uwaziba icyuho cya nyakwigendera Ndikumana Hamad ‘Katauti’.

Yagize ati “Nifuje Jeannot ko yanyungiriza kugira ngo ndebe icyo yamfasha cyane ko iyo mu mupira uzanye iby’amarangamutima bihita bigucanga ariko nashakaga umutoza umeze nka Katauti ushobora kuba yabwira umukinnyi uko agomba gukina.Ninjye wahamagaye Jeannot kandi amaze icyumweru turi kumwe ndibaza ko icyo tugiye gukora ari ugufashanya tukareba ko yaziba icyuho cya Katauti.”

Witakenge yatangiye akazi kea ho yakoresheje imyitozo ku wa mbere ari kumwe na Karekezi aho bari kwitegura imikino y’igikombe cy’intwari