Print

Esipanye: Umugororwa yazutse agejejwe mu nzu y’abapfu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 January 2018 Yasuwe: 810

Umugabo wo mu gihugu cya Esipanye yazutse nyuma y’uko agejejwe mu nzu y’abapfu nyamara abaganga bari bemeje bidasubirwaho ko uyu mugabo ashyingurwa kuko yashizemo umwuka.

Abaganga batatu bagenzuye umurambo wa Gonzalo Montoya Jimenez w’imyaka 29 y’amavuko,bemeje ko yashizemo umwuka.Umurambo w’uyu mugabo wari usanzwe ari umugororwa wajyanwe gukorerwa isuzuma (ikizamini)kugirango hamenyekane icyamwishe.

Ubwo abandi baganga bakoraga iki kizamini bumvise urusaku rw’uyu mugabo atabaza basanga akiri muzima.Uyu mugabo yagumishijwe mu bitaro kugirango akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

Gonzalo aracyavugwa inkovu z’aho abaganga bari batangiye kubaga umubiri we kugirango bakora ikizamini cy’ubuzima.Iperereza ryatangiye ku baganga bemeje ko uyu mugabo yashizemo umwuka,hakibazwa niba atari uburyo bwo kumutorokesha.


Comments

munyemana 11 January 2018

Aha harimo urujijo.Ariko tujye tumenya ko abaganga bashobora kwibeshya.Ntabwo uyu musore yari yapfuye.Tujye tumenya ko KUZUKA,bizashoboka ku munsi w’imperuka,ku bantu bapfuye bumvira imana.Hagati aho,ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible isobanura neza ko iyo dupfuye tuba tutumva.Bisome muli Umubwiriza 9:5.Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Urugero,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we Yozefu yapfuye,yabashubije ko napfa azasanga umwana we mu kuzimu.Ntabwo yavuze ngo azamusanga mu ijuru nk’uko amadini menshi yigisha.Ni ikinyoma.