Print

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa azasuura u Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 January 2018 Yasuwe: 140

Tariki ya 12 Mutarama 2018 nibwo biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi azasura u Rwanda hagamijwe gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Wang Yi agiye gukorera urugendo rw’iminsi itanu ku mugabane w’Afurika aho azatangirira mu Rwanda, itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa rivuga ko icyo gihugu gifata Afurika nk’umufatanyabikorwa mu iterambere.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu myaka 20 ishize, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubushinwa bagiye basuura ibihugu by’Afurika mu ntagiriro za buri mwaka.Uru ruzundiko kandi ruzaba ari mu rwego rwo gutegura inama ihuza Ubushinwa n’Afurika ‘China-Africa Summit’.

Rigira riti “Mu myaka 20 ishize, abaminisitiri bose b’Ububanyi n’Amahanga bagiye bahitamo kugenderera ibihugu by’Afurika uko umwaka utangiye. Kuba Wang azakomeza uyu muco bigaragaza ko Ubushinwa buha agaciro umubano wabwo n’Afurika.”

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Minisitiri Wang azakomera urugendo rwe muri Angola, Gabon no mu Birwa bya Sao Tome na Principe.