Print

Umugore yarumye igitsina cy’umugabo washakaga kumufata ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 January 2018 Yasuwe: 1717

Umugore wo mu gihugu cy’Afurika Y’Epfo yarumye igitsina cy’umugabo washakaga kumufata ku ngufu mu rwego rwo kwitabara nkuko amakuru aturuka muri Polisi abitangaza.

Uyu mugore utavuzwe izina yafashwe n’umugizi wa nabi wari umuhaye rifuti (lift) aho kumugeza aho yari agiye amwinjiza mu gihuru ashaka kumufata ku ngufu nawe akizwa n’amenyo Imana yamwihereye amuruma ubugabo bwe abukuraho.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru BBC abitangaza,uyu mugore ukomoka mu ntara ya Mpumalanga yasabye lift uyu mugabo ubwo yari kumwe n’umwana we maze baza kurwana birangira uyu mugore amurumye igitsina.

Mu itangazo Polisi ya Mpumalanga yashyize hanze, irimo gusaba uza kubona uyu mugabo wangiritse igitsina ko yayimenyesha, kuko irashaka guhana uyu munyabyaha nyuma yo kubimenyeshwa n’uyu mugore.