Print

Nyuma ya Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’ Epfo undi munyarwanda yiciwe mu mahanga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 January 2018 Yasuwe: 3403

Umunyarwandakazi Bakesha Marie Claire wabaga mu Buholande mu mugi wa Amsterdam yiciwe muri iki gihugu, amakuru aravuga ko uyu Bakesha yaba yishwe n’ umukunzi we ukomoka muri Nigeria amuhanuye kuri etaje ya gatatu kuri uyu wa 9 Mutarama 2018.

Ibi bimenyekanye nyuma y’ aho ku mbungankoranyamaba hari habanje gukwirakwira ifoto y’ uyu mukobwa iherekejwe n’ amagambo avuga ko polisi yo mu Buhorande irarangisha umurambo w’ uyu mukobwa ukomoka mu Rwanda, aho iryo tangazo ryavugaga ko uwo mukobwa nakomeza kubura ba nyirawe azashyingurwa na polisi yo mu Buhorande.

Uyu munyarwandakazi akomoka mu Rwampara mu mugi wa Kigali. Ngo yari yararangije kwiga kaminuza ndetse yasoje ibijyanye no kwimenyereza umwuga.

Mu rwego rwo kumenya amakuru neza y’urupfu rwe, murumuna we ngo wabaga mu Budage yagiye aho yabaga mu Buholande.

Ibi bibaye nyuma y’ umunsi gusa Dr Dusabe Reyomond, wakoreraga mu bitaro byitiwe umwami Faisal akaba umuganga rukumbi u Rwanda rwari rufite ufite ubumenyi mu kuvura kanseri zifata imyanya ndangagitsina y’ abagore bimenyekanye ko yiciwe muri Afurika y’ Epfo.

Amakuru y’ urupfu rwa Dr Dusabe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 9 Mutarama 2018, yababaje benshi ndetse na Minisiteri y’ ubuzima yatangaje ko urupfu rw’ uyu mugabo ari igihombo gikomeye kubuvuzi mu Rwanda.

Amakuru atangwa na Ambasade y’ u Rwanda muri Afurika y’ Epfo aravuga ko hari umuntu wamaze gutabwa muri yombi ukekwako uruhare mu rupfu rwa Dr Reymond Dusabe. Ababonye umurambo w’ uyu muganga bavuze ko wari waratangiye kwangirika bivuze ko wabonywe amaze iminsi yishwe.


Comments

EMMY 10 January 2018

Umubano wa South Africa ukomeje kubamo ibitotsi