Print

Uwo twakundanye bagiye kumushyingira umugabo w’umukire yansabye ko mutera inda mbere yuko agenda- NKORE IKI?

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 11 January 2018 Yasuwe: 4435

Nitwa Kalisa( Izina twamuhaye ku bw’umutekano we) ndi umusore w’imyaka 22 nakundanye n’umukobwa twigana mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, nubwo twakundanaga urukundo rw’abana gusa naramukundaga nawe akankunda by’ukuri bitewe nuko yabimbwiraga ndetse akanabinyereka.

Twaje kwimukira mu mwaka wa 3 biba ngombwa ko we ajya kwiga mu kigo abamo, yaje gukomeza kungaragariza ko anyitayeho umunsi ku wundi kuko yarampamagaraga akanambwira ko ankumbuye ndetse anankunda. Nari umusore ukunda ndetse ukundwa n’abakobwa benshi gusa narimfite isezerano ry’uko ntazigera mpemukira umutima wankunze.

Twaje gukomeza gukundana hashize imyaka 3 dukundana yaje gushyira ifoto kuri facebook nyiteraho comment( Nyitangaho igitekerezo) mvuga ngo "ifoto nziza cherie "maze nza kubona umusore anyandikiye ubutumwa bugufi ambaza impamvu nandikiye umugore we mwita cherie. Naje kugwa mu rujijo biba ngombwa ko nandikira uwo nitaga umukunzi wanjye mubaza niba yaba azi uwo musore wanyandikiye, mukunsubiza ambwira ko amuzi bize hamwe ko yamukunze kuva na cyera kuburyo ari nawe wamutandukanyije n’abasore bose bakundanye nyuma y’uko bamenyana.

Naje kumwumva kuko namwizeraga cyane kubw’urukundo bituma nirengagiza amagambo yose uwo musore yambwiraga. Agakomeza kunyereka ko ankunda gusa n’uwo musore akambwira ko uwo mukobwa(Cherie wanjye) amukunda ndetse yanamubwiye ko njyewe ndi agasore kamukunze bigana kugeza ubu kacyimukunda gusa we akaba atagakunda na gato.

Twese yadushyize ku kagozi araducanganya akazajya ahamagara umwe akamubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazabana kuko abona nta mugabo wamumurutira, akampamagara arira agaragaza umubabaro aterwa no kuba atarabana nanjye nubwo twese twigaga mu mashuri yisumbuye nkuko nabivuze haruguru. Uko yabimbwiraga ni nako yabibwiraga uwo musore nyuma tugaca inyuma tukabwirana ibyo yatubwiye gusa sinizere ibyo uwo musore yambwiye kuko natekerezaga ko arimo kubikora kugirango mureke bakomeze bakundane bitewe n’uko yakundaga kunsaba ko twamuviraho rimwe akabura epfo na ruguru.

Nanze kumwumva nkomeza kwikundanira n’uwo mwari nitaga uwanjye ntaziko hari abandi yita abe. Igihe ntazibagirwa ni umunsi yampamagaye ambwira ko iwabo bashaka ko abana n’umugabo ufite amafaranga kuko njyewe nari umusore w’umukene udafite epfo na ruguru gusa wuje urukundo mu mutima. Yampamagaye arira atakamba cyane ambaza icyo yakora kuko ankunda cyane kandi atifuza kubana n’uwo mugabo kabone nubwo byagenda bite.

Yakomeje ambwira ko agiye gufata umwanzuro agatoroka iwabo aho kugirango arongorwe n’uwo adakunda. Gusa mbere yo kujyenda yansabye ko twazabanza tukaryamana agatwita inda yanjye wenda nubwo tutanabana akazasigarana urwibutso rwanjye mu gihe atazaba abasha kumbona ngo ankoreho nkuko yabyifuje ubuzima bwe bwose.

Gusa iyo mubona mba mbona atari njyewe akunda njyenyine ndetse anambeshya nubwo ntajya nkunda kumugararariza ibinyoma bye mu magambo ambwira. None nabuze icyo nkora nuko nabigenza kandi ndamukunda cyane nanjye sinshaka kumuhomba nubwo anduta.We afite imyaka 24 mu gihe njyewe mfite 22. Murakoze nimungire inama y’icyo nakora kukondaremerewe cyane.


Comments

Ingabire M. grace 11 January 2018

Muvandimwe kalisa,bibaho gukunda umuntu ukumva ntawundi waba mu buzima bwawe,ariko mu rukundo burya iyo hatabayemo gushishoza ibyari urukundo bikubera agahinda kadashira.Wowe wireba k’urukundo ukunda uwo mukobwa gusa ngo wemere kuryamana nawe,kuko iyo umuntu akunda undi yemera n’ubukene bwe atitaye ku ngufu z’ababyeyi,inama nakugira nuko utakwemerera uwo mukobwa ngo muryamane kuko nyuma byazatera izindi ngaruka nk’umuruho kandi numva ukiri n’umwana wo kugira imbere heza.uwo mukobwa ni mukuru niba agunda ntabwo yakabaye kuba ategekwa n’ababyeyi mu guhitamo uwo bazabana akunda ahubwo ntabwo agukunda kuko agukunda yakwemera ubukene bwawe akakurindira.itonde rero gukora icyo cyaha utazicuza ntagaruriro.


NSHIMIYIMANA Janvier 11 January 2018

Nshuti yanjye ndumva uko ubabay kubera urukundo? gusa ntibigutere gukora icyaha cy’ubusambanyi ngo ni ukubera ko uwo mukobwa utari uwawe agiye kurongorwa. mureke ajyende kuko nyine si uwawe kd wibuke ko mwakundanye urwacyana mbere ya byose kd woe nta nagahunda yo kurongora ufite. ese uriyumvisha gute uko uwo mwana navuka akamenya ko atabana nase urumva azakurana agahinda kangana gute?? tekereza 2 mbere yo gukora ubuswa urengere inyungu zawe kurusha kwita kuri uwo mugore doreko wanatubwiye ko akuruta.


asrd 11 January 2018

hhh va ku giti dore umuntu ark se ubwo ntiwumva ko uwo mukobwa akubeshya ahubwo njye ndumva akina nyinshi kurusha uko ubutekereza inama nakugira ni ukumukatira ukareba uko abyitwaramo. Ark njye uko mbibona ntagukunda pe.