Print

Rubavu: Min.Kaboneka yashishikarije abaturage kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 January 2018 Yasuwe: 151

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge no gushaka ingamba zo kubica burundu, inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’ Urubyiruko, iy’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 bakomereje ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu karere ka Rubavu.

Mbere y’uko abayobozi batanga ubutumwa bwabo, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Muhoza Omar wavuye mu biyobyabwenge ndetse na Nikuze Francine ubu ufunze kubera gufatanwa ibiyobyabwenge.

Mu buhamya bwe, Muhoza yavuze ati:”Navukiye mu mujyi wa Kigali nkaba narakoreshaga ibiyobyabwenge kuva nkiri muto, bituma ntiga bitewe n’ikigare nagendagamo cyakoreshaga ibiyobyabwenge, nari umujura nkanakoresha amayeri menshi.”

Yakomeje avuga ati:”Nyuma naje kujyanwa Iwawa marayo imyaka 2, nahavuye narize umwuga w’ububaji, ubu dufite koperative ibaza y’urubyiruko rwavuye Iwawa kandi ubu ni intangarugero.” Yanavuze ati:”Kubera igihe twatakaje igihe twari mu biyobyabwenge, biradusaba kwihuta cyane, nkaba ngira inama urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko nta cyiza kirimo, kuko gutangira kubinywa biroroha ariko kubivamo ntibyoroshye.”

Nikuze ufungiye ibiyobyabwenge we yavuze ati:”Nari maze imyaka 4 mbicuruza, nkaba narajyaga kubirangura nkabyogana mu mazi, nyuma nza gufatwa nemera icyaha, ntanga amakuru y’abo twafatanyaga ubu bamwe barafashwe, nkaba nsaba abakibicuruza n’abumva babicuruza kubireka kuko nta nyungu irimo uretse gufatwa ugafungwa.”

Ubu bukangurambaga bwabereye kuri Sitade Umuganda y’akarere ka Rubavu, bwabanjirijwe n’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo ibiro 420 by’urumogi, litiro 1900 z’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Blue Sky, African Gin na Vodka ndetse na Litiro 30 za Kanyanga byose bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 47 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byose bikaba byarafatiwe mu karere ka Rubavu mu mezi 2 ashize. Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi basobanuriraga abaturage ububi bw’Ibiyobyabwenge n’ingaruka ababyishoramo bahura nazo, bakabasaba kubireka no gutanga amakuru y’ababyishoramo.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yashishikarije abaturage kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge. Yavuze ati:”Izina ubwaryo rifite icyo icyo rivuga, kuba turi hano ni uko hari umutekano, uwo mutekano n’imbaraga ntibyaboneka abantu barasabitswe n’ibiyobyabwenge.” Yakomeje avuga ati:”Umutungo w’u Rwanda ni abaturage, iterambere ry’igihugu rizagerwaho kubera imbaraga z’abaturage kandi uwanyoye ibiyobyabwenge atekerez agusenya. Ntitwateza igihugu imbere twarabaye imbata z’ibiyobyabwenge.”

Minisitiri Kaboneka yasabye ababyeyi kurinda ko abana bishora mu biyobyabwenge, ahubwo bakabubaka kugirango baziteze imbere bateze n’imbere igihugu. Yanabwiye ababyeyi bacuruza ibiyobyabwenge ati:”Urwo rubyiruko muha ibiyobyabwenge, nibamara kuyoba ubwenge mumenye ko bazasenya ibyo muba mushaka kugeraho kandi arimwe muzaba mubyiteye.” Yabwiye urubyiruko ati:”Turashaka urubyiruko rusobanutse, ruzima, ababakura mu ishuri ngo mujye kuzana ibiyobyabwenge barabashuka, kuko uzafatwa ufungwe, kandi igihano cy’ibiyobyabwenge kigiye kwiyongera, ahubwo aba babashuka nimubagaragaze bafatwe.”

Yasoje akangurira abanyarubavu kurangwa n’isuku haba mu ngo zabo, ho bakorera n’aho bagenda. Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, yasabye abari aho kwamagana ibyangiza urubyiruko. Yavuze ati:”Ntituzarebera abatwangiriza urubyiruko, ahubwo turashima abatanga amakuru kuko n’abafatwa baba babigizemo uruhare.” Yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge, aho yavuze ati:”Rubyiruko, muhisemo icyiza ubuzima bwaba bwiza, turabasaba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’ababicuruza.”

Minisitiri Mbabazi yasabye ababyeyi gushakira urubyiruko ruri mu biruhuko ibyo rukora rukabihugiraho, kugirango hatagira ababashora mu biyobyabwenge. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibiyobyabwenge byica ubuzima, ubwonko n’iterambere ry’igihugu. Yakomeje avuga ati:”Iyo utangiye kunywa ibiyobyabwenge ubitangira wibwira ko ari ikintu gishya wiga, ariko kubireka bikananirana bikagutera indwara cyangwa bigatuma winjira mu zindi ngeso mbi zirimo ubusambanyi bushobora no kuvamo inda zitifuzwa.”

Yabwiye urubyiruko ati:”Rubyiruko, kwirinda biruta kwivuza, kutabitangira niko kubyirinda, ariko n’abo byamaze kugira imbata, twabasaba kugana ibitaro n’ibigo bishinzwe gufasha abasabitswe n’ibiyobyabwenge bakabafasha kugirango bagaruke ku murongo.”

Dr Ndimubanzi yasoje asaba urubyiruko by’umwihariko n’abaturage muri rusange kubyirinda bagakura bafite imbaraga zo gukorera igihugu.

Umuyobozi w’Intara y’’Uburengerazuba Alphonse Munyentwari, yavuze ko mu ngamba zafashwe zo kwirinda ibiyobyabwenge harimo n’ubukangurambaga nk’ubu .

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, mu ijambo rye ,yavuze ko mu gihugu hari umutekano, ariko ko ibiyobyabwenge biri mu biwuhungabanya.

Aha yavuze ati:”Mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano mucye dufite, ariko ikibazo dufite ni ibiyobyabwenge n’ibisindisha byibasiye urubyiruko rwacu, tukaba tugomba gushyiramo imbaraga no gufata ingamba zo kubikumira no kubirwanya, kuko nta terambere ryagerwaho tugifite urubyiruko rukishora mu biyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ati:”Mu Rwanda ntaho duhinga urumogi, kubyirinda rero ni ukurinda imipaka yacu,kandi inzego z’umutekano ntizabyishoboza zonyine, ikaba ariyo mpamvu tuba twaje kubakangurira kubidufashamo.”

IGP Gasana yasabye abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru y’ahaturuka ibiyobyabwenge kugirango bicike mu gihugu. Yasabye abaturage gufasha Polisi y’u Rwanda kurwanya ibindi bibangamira umutekano birimo impanuka zo mu muhanda, Magendu, kwirinda guha abana inzoga, inda ziterwa abana, n’ibindi. Aha yavuze ko kuva mu minsi ishize hatangizwa icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 30%.

Mbere y’aho, hari habaye inama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze z’akarere ka Rubavu kuva ku mudugudu kugera ku karere, abavuga rikumvikana barimo abarimu n’abanyamadini bari kumwe n’ubuyobozi bw’Intara n’ubwa Polisi, barebera hamwe impamvu zituma hari bamwe mu baturage b’aka karere banywa bakanacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, inzira zikoreshwa byinjizwa mu gihugu, aho bikunda kwinjirira, abagira uruhare mu kubyinjiza n’amayeri bakoresha, byose bigamije gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge.