Print

Kanye West yasubije ikifuzo cy’ umufana we waburaga igihe gito ngo apfe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 January 2018 Yasuwe: 470

Umuraperi wo muri Leta Zunze z’ Amerika Kanye West yagiranye ibihe bidasanzwe n’umukobwa wari umufana we ukomeye waburaga igihe gito ngo ashiremo umwuka, amuririmbira indiri ‘I love Kanye’ asubiza icyifuzo yari yahoranaga akiri muzima.

Kanye Omari West ni umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika, afite indirimbo zizwi zirimo iyitwa "Ni**as In Paris" yakoranye na Jay Z, "Stronger", "Good Life" yakoranye na T-Pain n’indi mishinga ikomeye yagiye ahuriramo n’abahanzi b’ibyamamare.

TMZ yatangaje ko uyu muraperi yahaye ibyishimo bikomeye umukobwa waburaga akanya gato ngo yitabe Imana ndetse akamuririmbira binyuze kuri porogaramu ya FaceTime mu rwego rwo kumusezeraho nyuma yo kunanizwa n’indwara ya Cancer itavurwa yari imaze igihe yaramuzahaje.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Kanye West yamenye amakuru y’uyu mufana we mu cyumweru gishize ayagejejweho n’umuryango we wari umaze igihe ugerageza uburyo bwose ngo ubashe kugera kuri uyu muraperi ku busabe bw’umukobwa wabo wamukundaga by’ikirenga.

Yamusabye kumuririmbira indirimbo ye yitwa "I Love Kanye" yavuze ko akunda kurusha izindi yakoze nyuma y’ikiganiro hifashishijwe porogaramu yohererezanya amashusho mu buryo bw’imbonankubone uyu mukobwa utavuzwe amazina yitabye Imana akababaro gataha mu muryango we ariko ngo wishimira ko icyifuzo cye cya nyuma cyasubijwe.

Indirimbo "I Love Kanye" ni iya cyenda mu zigize album uyu muraperi yise "The Life of Pablo" yasohotse mu 2016.