Print

Nigeria: Umukinnyi wa filime yasobanuye impamvu adashobora kureka umukobwa we yumva umuziki wa Celine Dion

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 January 2018 Yasuwe: 804

Icyamamare mu gukina filime zo mu gihugu cya Nigeria Caroline Danjuma, uherutse gukorwa mu jisho n’ umuhanzi Davido yavuze ko ubwo yari akiri umukobwa muto, umuziki w’ Umunyakanadakazi Celine Dion wari waramwishe mu mutwe.

Nk’ uko byatangajwe na Screen Diva Caroline Danjuma, yatangarije ko akiri umukobwa yumvaga indirimbo za Celine Dion akibwira ko inkuru z’ urukundo zivugwamo ari ukuri gusa ngo uko kuri yibwiye kwamukubise urushyi.

Danjuma yakomeje avuga ko adashobora kureka umukobwa we yumva umuziki wa Celine Dion ikiruta ari uko yakumva uwa Beyonce na Cardi B.

Yanditse kuri Instagram ye ati “Umutwe yanjye wari warangiritse nibwira ko urukundo ari inkuru y’ nziza y’ ubunyangamugayo kugeza mpawe ukuri n’ urushyi rwanduye…umukobwa wanjye ibi ntago yabyumva Cardi B, Beyonce murihe?”

Uyu mugore yashakanye n’ umuherwe w’ umunyanijeriya baratandukana na Tagbo bahoze bakunda apfira mu birori yari yahuriyemo na Davido aribyo byatumye Caroline Danjuma ashinja Davido kugira yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Tagbo.