Print

Amarira menshi niyo yaranze Rihanna mu ishyingurwa rya mubyara we [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2018 Yasuwe: 2588

Umuhanzikazi Rihanna yarize cyane ubwo yari mu muhango wo gushyingura mubyara we Tavon Kaiseen Alleyne uherutse kuraswa n’abagizi ba nabi ubwo yitemberera muri Barbados.

Rihanna yashenguwe n’urupfu rw’uyu mubyara we w’imyaka 21,cyane ko yarashwe umunsi umwe nyuma yo kwizihiza noheli bari kumwe ndetse abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yongeye gusaba isi yose kurwanya akarengane.

Rihanna yagaragaye arira cyane mu muhango wo gushyingura uyu mubyara we wabaye ku I taliki ya 09 Mutarama 2018,umuhango witabiriwe na benshi mu bagize umuryango we bari baje gusezera kuri uyu musore wapfuye akiri muto.

Ifoto ya nyuma Rihanna yifotoranyije na mubyara we

Tavon Alleyne yarashwe amasasu menshi n’umugizi wa nabi ku taliki ya 26 Ukuboza 2016 ubwo yarimo atembera muri Barbados aho na Rihanna avuka.