Print

Min.Mushikiwabo avuga ko urupfu rwa Dr. Dusabe nta mvano rufitanye na Politiki

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 January 2018 Yasuwe: 1019

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Dr.Raymond Dusabe azahabwa ubutabera kandi ko nta sano urupfu rwe rufitanye na Politiki.

Ni mu kiganiro yahaye Radio10 abazwa ku mpungenge zishobora kubaho ku butabera bw’uyu munyarwanda wiciwe muri Afurika y’epfo, mu bamwishe hakaba hakekwamo umunyekongo.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho ikinyamakuru cyo muri Afurika y’epfo "Times" cyanditse ko urukiko rw’I cape town rwatangiye gukurikirana umugabo w’imyaka 29 witwa Junior kimono ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba acyekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu muganga w’umunyarwanda Dr Dusabe wishwe atewe ibyuma ku munsi w’ejo.

Dr Raymond Dusabe ubusanzwe yakoreraga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal nk’inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu myanya myibarukiro. Dr. Dusabe w’imyaka 40 yiciwe i Cape Town ubwo yari mu kiruhuko mu mpera z’ukuboza 2017.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo bamusanze mu cyumba yakodeshaga, amazemo hafi icyumweru yishwe, umubiri we waratangiye kubora, aho bamuhonze icyuma ku mutwe bakamujombagura n’ibyuma. Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yavuze ko Leta y’u Rwanda ataramenya icyaba kihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.