Print

Gicumbi: Ba bakozi baherutse gutabwa muri yombi bose basezeye ku mirimo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 January 2018 Yasuwe: 968

Abakozi b’ akarere ka Gicumbi nyuma yo gutabwa muri yombi bose banditse basezera ku mirimo.

Aba bakozi uko ari bari batawe muri yombi tariki 16 Ugushyingo 2017. Ni Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Kagwene Viateur; ushinzwe iterambere, Habyarimana Jean Baptiste; ushinzwe amakoperative n’ubucuruzi, Mashami Protogène; ushinzwe inyubako mu karere ndetse na Mutsinzi Samuel, umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere.

Polisi yabataye muri yombi ikakurikiranyeho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’ amategeko n’ icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Amakuru avuga ko itabwa muri yombi ry’aba bayobozi ari isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga ryari ryaratsindiwe na Sosiyete ‘BES and Supply’ bakarisesa nta nteguza.

Aba bakozi batawe muri yombi nyuma y’ uko mu ntangiriro za Ugushyingo 2017, uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Bihezande Bernard hamwe n’abakozi babiri batawe muri yombi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta.

Itabwa muri yombi ry’ aba bayobozi ryagize ingaruka ku mitangire ya serivisi kuko tariki 21 Mutarama 2017 abaturage bagera kuri 60 mu gisa n’ imyigaragambyo bavuga ko bakoreye rwiyemezamirimo bubaka ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga akabambura. Icyo gihe basabaga ubuyobozi bw’ aka karere kubishyiriza, ariko umwe mu bayobozi b’ aka karere yababwiye ko abayobozi bagombaga gusinya ku mpapuro zo kwishyurizaho ayo mafaranga bafunze

Iyi nkuru turacyayikurikirana....