Print

Burera: Hotel yatwaye Miliyoni 500 Frw imaze umwaka n’igice yarabuze isoko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 January 2018 Yasuwe: 521

Umwaka n’imisago Hotel y’Akarere ka Burera imaze idakorerwamo nyamara yarubatswe ubuyobozi buvuga ko ari mu rwego rwo gutinyura abikorera n’abandi gushora imari muri aka Karere gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu mpera z’umwaka wa 2014; Inama njyanama y’Akarere ka Burera yarateranye yemeza ko bafite umushinga wo kubaka iyi Hotel kandi ko bizakorwa hagamijwe ishoramari.Tariki ya 10 Nyakanga 2016,Habumuremyi Evariste, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu, yabwiye itangazamakuru ko iyi hoteli yamaze kuzura ko icyari gisigaye gusa ari ugushyiramo ibikoresho.

Kuva muri Nyakanga 2016 kugera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, inyubako z’iyi hotel ziracyahagaze uko zari zimeze kuva icyo gihe nta gikorwa na kimwe kirakorerwamo, abaturage baganiriye na Radio 1 ducyesha iyi nkuru bavuga ko bahombye bikomeye bitewe n’uko bari bayitezeho amafaranga ariko bagaheba kugeza ubu.

Abaturiye iyi hoteli bumvikana mu ijwi ryibaza icyabuze kugira ngo amafaranga ya Leta yashowe muri uyu mushinga wo kubaka Hoteli ya Burera atangire kubyazwa umusaruro bakabiburira igisubizo.Umwe mu baturage yagize ati “Ikibura ahubwo natwe byaradushobeye, ntutizi mbese turikubona yuzuye pe ariko twarashoboye wenda igihe izafungurira.Tubona mbese byaratinze ntituzi aho biri gupfira.”

Undi muturage nawe avuga ko ubwo iyi Hoteli yatangiraga kubakwa bumvaga bishimiye ko icyo gikorwa remezo kibegereye kandi ko bazasaruraho amafaranga ariko ngo amaso yaheze mu kirere’ tubabajwe n’uko amafaranga ya Leta ari hariya tudakoramo.’

Ubwo iyi hoteli yuzururaga mu mwaka wa 2016 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwatangaje ko nk’akarere batazayikoreramo ubucuruzi ahubwo bagomba kuyegurira abikorera.

Umuyobozi w’aka karere UWAMBAJEMARIYA Florence yatangaje ko batitindijwe no gushaka umushoramari uyikoreramo kuko bari babanje gushaka ushinzwe umutekano wayo ariko ko bitandinze iyi Hoteli ifungura imiryango.

NIYONZIMA Jean Marie umuyobozi w’ikigo (Company) cyitwa “Nogouchi Holding”, wari umufatanyabikorwa w’akarere ka Burera mu mushinga wo kubaka iyi hoteli, avuga ko uyu mushinga wagiye udidindira bitewe n’imikorere igenda y’abayobozi b’akarere ka Burera bagiye bazazana amananiza mu mikoranire aribyo byatumye bahitamo gukuramo akabo karenge mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2017, bagasaba gusubizwa amafaranga bari bamaze gushoramo ageretseho n’inyungu bityo umushinga ugasigara ari uw’akarere gusa.

Iyi hoteli yahawe izina rya “Burera Beach Resort” iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Burera ahitwa mu Gitare, mu murenge wa Kagogo.Yatangiye kubakwa mu ntangiro za 2015, yuzura mu ntangiriro za Nyakanga 2016 itwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 500, yose avuye mu kigega cya Leta, kugeza ubu umwaka n’igice ukaba ushize itaratangira kubyazwa umusaruro.

Hoteli ya Burera