Print

Umwarimu yirukanwe ku kazi kubera kwereka abana amafoto y’urukozasoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2018 Yasuwe: 759

Umwarimu wigisha ibyerekeye ubugeni (gushushanya) utuye muri Utah ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yirukanwe ku kazi ke kubera kwereka amafoto y’urukozasoni abana bari hagati y’imyaka 11 na 12 yigishaga.

Uyu mwarimu yirukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo cye nyuma y’aho ababyeyi bamwe b’aba bana baje kuri iki kigo kumwamagana nyuma y’amakuru bahawe n’abana babo y’ibyo bari bigishijwe uwo munsi.

Uyu mwarimu yavuze ko aya mashusho atariwe wayashushanyije ahubwo yayasanze mu bubiko bw’ikigo agahitamo kuyakoresha kugira ngo yereke abanyeshuli ubuhanga buyarimo babashe kubukuramo isomo cyane ko ari amafoto y’amateka yabayeho kera.

Uyu mwarimo yamaganwe na bamwe mu babyeyi gusa ntiyabuze abamushyigikiye nubwo byarangiye ubuyobozi bw’ikigo bufashe umwanzuro wo kumwirukana.