Print

Ibishushanyo byo ku mubiri we byatumye afatwa n’inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 13 yihishe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2018 Yasuwe: 1189

Uwitwa Shigeharu Shirai w’imyaka 72 wari umaze imyaka 13 ahigwa na leta y’Ubuyapani,yahemukiwe n’ibishushanyo byo ku mubiri we kuko byatumye afatwa nyuma yo gufotorwa n’abanyamakuru bo mu gace yari amaze iyi myaka yose yihishemo.


Uyu mugabo ukomoka mu muryango w’aba Yakuza uzwiho ibikorwa by’ubwihebe,yari amaze imyaka 13 yihishe mgace kitwa Lopburi ko muri Thailand,ariko yatamajwe n’ibishushanyo byo ku mubiri we (tatouages).

ubwo yarimo yikinira na bagenzi be,abanyamakuru bashimishijwe na tatouages ze niko kumufotora amafoto bayakwirakwiza hirya no hino byatumye na leta y’Ubuyapani imenya aho aherereye baza kumufata cyane ko yari yarabazengereje.

Uyu mugabo ukuriye ibyihebe by’aba Yakuza,yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe bamwe mu bayapani barwanyaga uyu mutwe mu mwaka wa 2003