Print

Hakizimana umusifuzi uhagarariye u Rwanda muri CHAN 2018 aratangira uyu munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2018 Yasuwe: 297

Umusifuzi mpuzamahanga Hakizimana Louis niwe munyarwanda rukumbi uzasifura imikino ya CHAN 2018iratangira muri Maroc,aratangira uyu munsi mu mukino ufungura iyi mikino urahuza Maroc na Mauritania saa 21h30 ari umusifuzi wa kane.

Hakizimana Louis araza kuba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino uza kuyoborwa n’umunya Zambia Janny Sikazwe w’imyaka 38,wayoboye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika giheruka Cameroun yegukanye itsinze Misiri ibitego 2-1.

Hakizimana Louis araza kuba arikuri Stade Mohamed V yo mu mujyi wa Casablanca,irakira uyu mukino wa mbere ndetse izaberaho umukino wa nyuma.