Print

Diarra yabonye ibyangombwa bya FIFA bimwemerera gukinira Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2018 Yasuwe: 231

Rutahizamu Ismaila Diarra ukomoka muri Mali yamaze kubona ibyangombwa biturutse muri FIFA bimwemerera gukinira Rayon Sports avuye muri DCMP.


Uyu rutahizamu amaze igihe adakina kubera ko ikipe ya Rayon Sports yatinze kwishyura ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika yasabwaga na Darling Club Motema Pembe kugira ngo imurekure cyane ko yari akiri umukinnyi wayo uyifitiye amasezerano nubwo yari yarabuze umwanya wo gukina bituma isoko rifunga atarabibona.

urwandiko rwa FIFA rwemerera Diarra gukinira Rayon Sports

Ismaila Diara agomba guhita akinira Rayon Sports shampiyona nisubukurwa adategereje imikino yo kwishyura kuko Rayon Sports yari yamutanze mu bakinnyi bayo mbere ya shampiyona nubwo yabuze ibyangombwa.

Rayon Sports yishyuye ibi bihumbi 10 muri iki cyumweru, none birangiye yongeye kwisubiza uyu rutahizamu wayifashije mu mwaka w’imikino wa 2015/2016, ubwo yayitsindiraga ibitego 14 muri Shampiona, akanayifasha gutwara igikombe cy’amahoro atsinze APR FC igitego 1-0,cyabonetse muri uyu mukino.