Print

Amayaga: Hatangiye kubakwa urwibutso rwa jenoside ruzimurirwamo imibiri irenga ibihumbi 80 itari ishyinguye neza

Yanditwe na: Ubwanditsi 17 January 2018 Yasuwe: 420

Kuri uyu wa gatandatu taliki 13/01/2018 mu murenge wa Muyira hakozwe umuganda udasanzwe wo gusiza ikibanza kizubakwamo urwibutso rw’abazize genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .

Kugeza ubu mu mirenge ya Kigoma, Kibilizi, Busoro, Ntyazo na Muyira igize igice kinini cy’Amayaga habarurwa Imibiri irenga ibihumbi 84 y’abazize jenoside imwe ishyinguye mu buryo n’ubushobozi byariho icyo gihe ndete n’iri hirya no hino ahadafatwa nk’inzibutso.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bufatanyije n’Ishyirahamwe rirengera inyungu z’abarokotse ku Mayaga OSGRM biyemeje kubaka urwibutso rwahuzrizwamo iyi mibiri yose igashyingurwa mu cyubahiro kandi mu buryo bworohereza imiryango yayo kuzajya ihora iyibuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yashimiye abitabiriye Umuganda anasaba abari bahari bose ko bakwiye gushyira hamwe uru rwibutso rukazaba rwuzuye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Nkuranga Egide, Visi Perezida wa Kabili wa Ibuka yamaze impungenge abacitse ku icumu bagize iki gitekerezo cyo kubaka urwibutso ruberanye n’igihe ko nta kibazo abibonamo nk’uko hari abaca integer abantu ngo ntibakwiye kujya birirwa bataburura imibiri.

Yagize ati:” abacu bashyinguwe mu buryo bwariho icyo gihe, buirirtse, nta kibazo tubona mu kuba ubu bashyingurwa ahantu heza habahesha icyubahiro, kandi hanagenwe noneho” .

Nkuranga kandi yashimiye Karere ka Nyanza uburyo kita ku bikorwa byo kwibuka cyane cyane gafata neza inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abarokotse. Igikorwa avuga ko hari tumwe mu turere dukwiye kureberaho Nyanza.

Depite Euthalie Nyirabega nawe uvuka ku Mayaga wari n’umushyitsi mukuru yabwiye abari bamaze gukora umuganda ko kubaka urwibutsi ari umwenda bamaranye igihe kandi bakwiye guhigura uwo muhigo.

Hon Euthalie yashimiye urubyiruko rwarokotse jenoside mu Mayaga ruzwi ku izina ”Amashami yashibutse” ubwitanjye rugaragara za mu bikorwa byose bijyanye no kwibuka.

Mu gihe cya jenoside agace k’Amayaga ntikaguyemo abahavuka gusa ahubwo kciwemo n’abandi batutsi bageragezaga gushaka inzira yabageza I Burundi bahunga.

Kuba Amayaga yari yarakiriye impunzi z’abarundi zangaga abatutsi urunuka ndetse muri jenoside inyinshi muri zo zigatiza umurindi abicaga, kuba Amayaga yari inzira y’interhamwe n’abicanyi bahungaga uduce twa Kibungo na Bugeseara ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagendaga zibohoza bayagabanyirije amahirwe yo kurokoka abatutsi mbarwa bari baragiye bihishahisha.

Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzatwara amafaranga arenga miliyoni magana atanu arimo ayo Akarere kazatanga ndetse n’inkunga zatangiye gukusanwa n’abarokotse bo ku Mayaga, inshuti zabo ndetse n’abandi baturage.









Comments

amina 21 January 2018

Nibyiza rwose bagomba nabo gushyingurwa mucyubahiro