Print

AS Kigali yasinyishije uwahoze ari kapiteni wa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 January 2018 Yasuwe: 1028

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha umukinnyi Ndayisenga Fuadi wahoze ari kapiteni wa Rayon Sports ndetse wanayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019.


Fuadi yakiniye Rayon Sports igihe kinini ari kapiteni

Uyu musore wari umaze iminsi ayikoreramo imyitozo,yamaze guhabwa amasezerano nkuko umutoza Eric Nshimiyimana yabitangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu.com dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Fuadi twaramushimye azinjira muri groupe muri retour. Hari n’undi mwana twakuye muri AS Kigali ya kabiri (Fred), na we azinjira mu ikipe ya mbere muri retour. Nta bandi tuzongeramo.”

Fuadi Ndayisenga ukina asatira izamu, aciye ku ruhande rw’ibumoso, yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

AS Kigali ikomeje imyiteguro y’imikino y’igikombe cy’intwali kizitabirwa n’ibindi bigugu 3 aribyo Police FC,Rayon Sports na APR FC.

Uko amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2018
Tariki ya 23 Mutarama 2018

Rayon Sports vs Police FC
APR FC vs AS Kigali

Tariki ya 27 Mutarama 2018
APR FC vs Police FC
AS Kigali vs Rayon Sports

Tariki ya 1 Gashyantare 2018
Police FC vs AS Kigali
Rayon Sports vs APR FC