Print

Nubwo atagira amaboko ni umudozi w’ ikirangirire [AMAFOTO + VIDEO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 January 2018 Yasuwe: 563

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’ Ubuhinde w’ imyaka 45 ni umudozi w’ umunyamwuga, nubwo nta maboko agira. Mu kiganiro n’ itangazamakuru yavuze ko amashuri amwe yagiye amusubiza mu rugo bitewe n’ ubwo bumuga.

Madan Lal avuga ko nyirakuru na sekuru bamureze kugeza agize imyaka 23 ubwo yatanga icyemezo cyo kuba umudozi. Aragira ati “Buri kimwe cyose cyobora gukora mu buzima nkikoresha amaguru. Gukata ibitambaro, gufata ingero n’ ibindi”

Akomeza avuga ko kugira ngo yige ubudozi byamugoye cyane kuko abadozi bagenzi babonaga atazabishobora. Ati “Nyamara uko kwiyemeza kwanjyejeje ku mbuto”

Yahindutse umudozi w’ igitangaza abantu batangira ku mwizera agera n’ aho ashinga ateriye ye bwite, ni umudozi w’ ikirangiriye mu gace atuyemo ka Haryana.

Ati “Ngitangira buri muntu yavugaga ko adashobora kumpa umwenda we ngo mudodere kuko ndodesha ibirenge, ariko kuri ubu muri kano gace buri wese aranzanira nkamudodera. Bitewe no gukunda umwuga nabaye umuntu ukomeye”