Print

2018 irasiga u Rwanda na Tanzania batangiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi#Isaka-Kigali

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 January 2018 Yasuwe: 232

Ibyavuye mu biganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzaniya John Magufuli n’uko uyu mwaka wa 2018 urangira ibihugu byombi bitangiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Isaka muri Tanzaniya ukagera I Kigali mu Rwanda.

Ku isaha ya saa tatu za hano i Kigali nibwo Paul Kagame yari ageze muri Tanzaniya mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu.Abakuru b’ibihugu byombi kandi bemeranyije ibijyanye n’ubuhahirane, baganira ku bushomeri mu rubyiruko nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Kagame yageneye impano Magufuli

Nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Magufuli yabwiye itangazamakuru ko uyu mushinga wa gari ya moshi uzatangira muri uyu mwaka bahagahera i Isaka muri Tanzaniya kugeza i Kigali mu Rwanda. Perezida Magufuli yagize ati “Twemerenyije na Perezida Kagame kubaka inzira ya gari ya moshi izava i Isaka, ikagera i Kigali, kandi twasabye ba Minisitiri (babishinzwe) b’ibihugu byombi guhura vuba bakaganira uko iki gikorwa cyagenda.”

Ni mu gihe kuri Twitter y’Umuvugizi wa Leta muri Tanzania, batangaje y’uko uyu mushinga uzagirira ibihumbi byombi akamaro kandi ko urubyiruko ruzabona akazi binyuze muri uyu mushinga uhuriweho n’ibihugu byombi.Bati “Kubaka inzira ya gari ya moshi igezweho izava i Isaka, muri Tanzania ikagera i Kigali, bizafasha urubyiruko kubona akazi haba ku baturage bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania, kandi ngo bizongera ubuhahirane bitume iterambere ryihuta."

Perezida Magufuli yavuze kandi ko uyu muhanda wa kilometero enye uzubakwa n’amafaranga ibihugu byombi bizishakamo.Yagize ati “Perezida Kagame nanjye dushaka gushyiraho ibuye ry’ifatizo kugira ngo imirimo yo kuwubaka izatangire muri uyu mwaka.”

Magufuli nawe yageneye impano Kagame

Yanagarutse ku kuba Perezida Kagame agiye kuyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe, AU aho yavuze ko nk’igihugu bari inyuma y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Perezida Kagame nawe yashimye ubuyobozi bwa Tanzania avuga ko ari iby’igiciro kuba ashyigikiwe mu gihe azaba atangiye kuyobora AU muri uyu mwaka wa 2018.Ati “Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli kimwe n’abandi ba perezida bo muri Afurika. Bampaye izi nshingano kuko bari banshyigikiye kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nsabwa.”

Ku bijyanye n’iki kibazo cy’ubushomeri, Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije muri rusange asaba ko ibihugu byombi bikwiye gukorera hamwe kugirango urubyiruko rubonerwe akazi.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ishoramari


Kagame na Magufuli bemeranyije kubaka umuhanda wa gari ya moshi