Print

Abantu icyenda bafunzwe bacyekwaho guha ruswa y’Amafaranga Abapolisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 January 2018 Yasuwe: 98

Abantu icyenda bafunzwe bacyekwaho guha ruswa y’Amafaranga Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko birimo kutabandikira amande yo kwica amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kabanda yavuze ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu ku itariki 13 z’uku kwezi mu bikorwa byo kurwanya iki cyaha.

Yavuze ko batanu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali; naho bane bafatirwa mu bindi bice by’Igihugu; kandi ko ruswa batanze iri hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati,"Hari uwafashwe atwaye imodoka itarasuzumishijwe ubuziranenge bwazo; abandi bafatiwe mu makossa arimo gutwara imodoka badafite ibyangombwa utwaye imodoka agomba kuba afite nk’Uruhushya rwo kuyitwara."

Mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali harimo Nkurikiyumukiza William watanze ruswa y’ibihunbi bibiri kugira ngo ye guhanirwa kuba yari atwaye imodoka adafite igikoresho cyo kuzimya inkongi y’umuriro.

Mu butumwa bwe SSP Kabanda yagize ati,"Ruswa ntiyihanganirwa muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi uyatse, uyakiriye ndetse n’uyitanze barirukanwa hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze. Abayiha Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babihanirwe hakurikijwe amategeko."

Yavuze ko ruswa igira ingaruka mu mitangire ya serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya; atanga amakuru y’aho ayicyeka ku murongo wa telefone itishyurwa 997; kandi yibutsa ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kuyirwanya no kuyikumira harimo kuba yarashyizego Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi, ndetse n’Umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya.

Aba icyenda bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe mu gihe Dosiye zabo zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu mwaka ushize wa 2017 abarenga 151 biganjemo Abashoferi bafashwe baha guha ruswa Abapolisi; naho mu mwaka wa 2016 hafashwe barenga 200.