Print

Rayon Sports irakira mu igeragezwa abandi bakinnyi bashya baturutse hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 781

Kuri uyu wa mbere mu Nzove,Rayon Sports irakira mu myitozo abakinnyi 2 bashya barimo rutahizamu uturutse muri Cameroon ndetse n’umusore wakiniye ikipe ya Nigeria mu batarengeje imyaka 20.

Uyu yakiniye U20 ya Nigeria yaje i Kigali gukora igeragezwa muri Rayon Sports

Mu Cyumweru gishize, nibwo haje abakinnyi benshi baje mu igeragezwa muri Rayon Sports,ariko hasigaye abakinnyi 2 barimo uwitwa Mugume Yassin na Bokungu Besala Janvier, ndetse amakuru agera ku Umuryango ni uko bashimwe na Karekezi Olivier gusa akibagerageza kugira ngo arebe ko bahabwa amasezerano.

Aba bakinnyi 2 bageze I Kigali muri iyi weekend ndetse kuri uyu munsi baraza gukora imyitozo biyereka abafana ndetse n’umutoza Karekezi Olivier.

Kugeza ubu,Umuryango nturahobora kumenya amazina y’aba bakinnyi gusa turakomeza kubibakurikiranira