Print

Mwiseneza Djamal agiye kugaruka muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 1032

Karekezi Olivier yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kuganira na Mwiseneza Djamal wahoze akinira Rayon Sports ndetse bugiye kumuha amasezerano mu minsi iri imbere.

Uyu musore wakuriye mu ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo yerekeza muri APR FC atagiriyemo ibihe byiza,yari amaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon Sports none byarangiye aritsinze ahoy amaze gusinyishwa nkuko Karekezi yabitangarije abanyamakuru mu myitozo iheruka.

Mwiseneza amaze iminsi akora igeragezwa muri Rayon Sports

Yagize ati “Kubera ko mu minsi ishize abakinnyi bacu bari bake,hari abana twongeyemo barimo Sudi,Innocent ariko umukinnyi nifuza kongeramo ni Mwiseneza Djamal kuko we ntabwo asaba ibirenze arashaka umushahara gusa.Ni umukinnyi mwiza ufite n’ubunararibonye.”

Mwiseneza yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 nyuma yo kubwira Rayon Sports ko igomba kumuha miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango yongere amasezerano birangira ubuyobozi butayamuhaye afata umwanzuro wo kwerekeza muri APR FC atagiriyemo ibihe byiza kubera imvune ikomeye yagize.

Mwiseneza Djamal yakiniye Rayon Sports kuva akiri mutoya,yayivuyemo ayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013.