Print

Safi yamaganye Nizzo wavuze ko ariwe washinze itsinda rya Urban Boys

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 January 2018 Yasuwe: 476

Nyuma y’uko Nizzo atangaje ko ariwe washinze itsinda ry’abanyamuziki, Urban Boys rimaze imyaka icumi rikora, Safi Madiba wiyomoye kuri bagenzi be yatangeje y’uko mugenzi we yabeshye rubanda.

Safi yabivuze aseka ashimangira ko Nizzo atariwe wamujyanye bwa mbere muri Studio, ngo yibuka neza ko uwashinze Urban Boys (yahoze ari New Boys) akanita izina ari Humble Jizzo wibereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’umukunzi we.

Mu minsi ishize Nizzo yabwiye RBA ko ariwe wafashijije Safi kwinjira muri muzika bitewe n’ubuhanga yamubonanye, yavuze ko yashimye uburyo Safi yakoraga yigira inama yo kumuhuza na Humble kugirango bemeranye gukorana ari batatu muri Urban Boys.

Icyo gihe yagize ati :”Urban Boyz ni itsinda twiremeye, twihangiye umurimo, mbinyuza muri Humble nawe arabyakira, abandi baje babisaba, natekereje itsinda mbibwira Humble maze dutangira ibikorwa gutyo.”

Nizzo yakomeje avuga ko bwa mbere ahura na Safi bahuye amusaba ko bakorana indirimbo ariko Nizzo abanza kumugerageza amujyana muri studio ari naho havuye igitekerezo cy’uko bakorana.

Yagize ati :"Ubundi Safi yaje aje kwaka ko dukorana ndabyibuka icyo gihe yigaga i Gitwe, araza anyaka collabo mujyana ahantu muri Studio ntiyari azi ikintu na kimwe, arambwira ati ’gutya na gutya’ mugejejeyo numva ni umuririmbyi mwiza arakora, n’iyo ndirimbo ijya hanze turicara tureba y’uko hashobora kujyamo abandi, aza kujyamo azanye n’abandi babanaga mu itsinda yabagamo mbere, baza kugenda bavamo ubu dusigaye turi babiri.”

Aba bombi bahoze mu itsinda rimwe

Ku ruhande rwa Safi Madiba umuhanzi usigaye uririmba ku giti cye siko abibona, yabwiye RBA kuri iki cyumweru ko Nizzo ntaruhare yagize mu ishingwa rya Urban Boys kandi ko atigeze amujyana muri studio nk’uko yabivugaga ahubwo ko yahoze ari umunyamuziki ari nayo mpamvu yashimwe na bagenzi be agashyirwa muri Urban Boys yari igizwe na Humble,Nizzo n’abandi bagiye biyomora..

Yagize ati ”Natangiye kuririmba ndi umwana, ndirimba muri korali y’abana ku rusengero ndetse nkabacurangira nyuma nza kuvamo njya muri korali y’abantu bakuru mvamo njya muri korali yo kuranga abageni ndangije amashuri yisumbuye rero muri 2007 nibwo nahuye na bagenzi banjye dukora itsinda. Hari studio yabaga i Butare nagiye gukorerayo indirimbo yanjye mpurirayo na Nizzo, arambwira ati ‘ese ko mbona uzi kuririmba nta buryo waza nkakwereka icyo gukora, icyo gihe yari amaze igihe kinini aririmba ariko njye nibwo nari nkinjira mu muziki nari mfite indirimbo nk’eshatu Nizzo we amaze igihe kinini aririmba.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko Nizzo yamujyanye akamuhuza na Humble bakameranya gukora muziki nk’umwuga, ngo Nizzo siwe washinze Urban Boys ahubwo hari itsinda ryitwaga New Boys bamaze kwifatanya ari batatu,Humble yatanze igitekerezo cy’uko bakitwa Urban Boys, izina riba ubukombe uko kugeza n’ubu….

Yagize ati ”Ntabwo nagiye muri Urban Boyz isanzwe iriho, kuko Nizzo yari afite itsinda ryitwa New Boyz na Humble akunze kuririmbana na Tom Close, Nizzo we yari afite itsinda rya New Boyz, nongenre mbisubiremo ntabwo ari Urban Boyz, ni ukuvuga ngo yarampamagaye ambwira ko hari undi mutipe witwa Humble dushaka kugira ngo dukore itsinda.

Ryari ritarabaho nta zina rihari.Yaranjyanye nta ndirimbo n’imwe ya Urban Boyz yari ihari, anyereka Humble ndanaririmba, abanza kutabyumva neza ariko aravuga ngo twakora nta kibazo, twahise dupanga gahunda tujya kwa Dr Jack gukora indirimbo ndetse tuvuyeyo turi kugenda n’amaguru mu muhunda nibwo twatangiye gushaka izina, Humble niwe wavuze ati ‘Urban Boyz murabyumva mute’ turatekereza twumva nta kibazo.Muri make Nizzo yankuye muri Studio nagiye gukora indirimbo rero nta muntu twavuga ngo niwe washinze itsinda kuko twarahuye turicara dupanga ikintu kimwe."

Aba bahanzi bombi bahoze mu itsinda rya Urban Boyz riherutse gucikamo ibice.Safi yavuyemo ashinja bagenzi be kutagira icyo bitaho nabo bakamushinja kwikunda no kwerekana ko hari aho amaze kugera.

Muri muzika, Safi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kimwe kimwe’ abarizwa mu inzu itunganyamuzika ya The Mane.

Safi yafashe utwe atangira gukora wenyine muzika