Print

Migi yamaze gusinyira ikipe ya APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 238

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi wakiniraga ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’amezi 18.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga,agarutse mu ikipe ya APR FC nyuma yo kuyivamo yerekeza mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya AZAM FC mu mwaka wa 2015.

Nyuma y’imyaka 3 akina hanze y’u Rwanda,Migi yagarutse muri iyi kipe yavuyemo nyuma y’imyaka 8 yari amaze ayikinira.

Migi ategerejwe mu myitozo ya APR FC yo kuri uyu wa mbere,nyuma y’ibiganiro amakipe yombi yari amaze iminsi agirana bikarangira Gor Mahia yemeye kumurekura.

Migi avuye muri Gor Mahia yari agifite amasezerano y’umwaka dore ko yayigezemo umwaka ushize akayisinyira imyaka 2,yamugoye kuko atabashije kumvikana n’umutoza wifuzaga ko uyu musore akina aca ku ruhande kandi we amenyereye hagati.