Print

Minisitiri Uwacu yasabye abanyeshuri guhoza ku mutima indangaciro z’ umuco nyarwanda

Yanditwe na: 15 January 2018 Yasuwe: 284

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye urubyiruko 150 rwavuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa kigali kugira indangagaciro z’ Umunyarwanda no kuzazisangiza bagenzi babo babana cyane cyane ku bigo by’amashuri bigamo.

Hari mu muhango wo gusoza mahugurwa y’urubyiruko yiswe “Intore mu Biruhuko” kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama muri Petit stade i Remera. Abahuguwe ni abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ ayisumbuye bafite kuva ku myaka 8 kugera kuri 25.

Uwacu yagize ati ‟Ibyo twigiye aha mubijyane muri sosiyete mutuyemo no ku mashuri yanyu mubyigishe abandi. Mugaragaze isura y’igihugu mu banyamahanga,indangagaciro z’u Rwanda muzibike mu mitima.Iteka mujye muzirikana ko no kugira ngo mukomereze amasomo yanyu hanze y’igihugu cyacu biterwa n’indangagaciro mwerekanye binyuze mu mico yanyu.”

Nk’ uko byatangajwe na The New Times Minisitiri Uwacu yongeyeho kwirinda ibiyobyabwenge,ubujura n’ibindi byaha byakwangiza imbere heza h’urubyiruko rw’u Rwanda. Minisitiri Uwacu yasabye ababyeyi kuba ikitegererezo mu bana babo bakababera urugero rwiza barwanya imico mibi yakwinjira mu bana.

Yagize ati ”Imiryango imwe n’imwe igirana amakimbirane birengagije ko bigira ingaruka ku bana babo.Niyo mpamvu mugomba kuba urugero rwiza mu bana mu kubungabunga amahoro n’umuco nyarwanda mu bana.”

Hudson Nkubito, umubyeyi w’abana 4 witabiriye ayo mahugurwa,yashimiye guverinoma y’u Rwanda mu guhugura abana ibibafitiye inyungu nyinshi mu biruhuko mu kimbo cyo kureba ama firime mu ngo batahamo.Yifuza ko kandi izi nyigisho bazazigeza no mu byaro zikagera k’umubare munini w’urubyiruko.

Yagize ati ”Ndatekerezako aba bana bishimye muri aya mahugurwa kurenza uko mwabitekerezaga, mu kimbo cyo kwirirwa mu rugo bareba ama firime ndetse n’ibindi bitandukanye kuri televiziyo.Ibi bizabafasha kuba abanyarwanda bihesha agaciro.”

Amahugurwa nk’ aya yabereye mu kuri site zitandukanye. Biteganyijwe ko gusoza aya mahugurwa ku rwego rw’ igihugu nta gihindutse bizabera mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’ Iburengerazuba tariki 17 Mutarama.

Ingabire Marie Grace