Print

Rayon Sports imaze gusinyisha Rutahizamu abafana bemeje ko ameze nka Bogota

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2018 Yasuwe: 1454

Mbondi Christ ni umunya Cameroon umaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwemeza abafana b’iyi kipe bari bari mu Nzove ku kibuga cy’Imyitozo ikoreraho aho benshi mu bafana bavuze ko babonye Bokota Labama wa kabiri aho yasinyiye rimwe na mugenzi we Yussuf we waturutse muri Nigeria gusa uyu munya Cameroon niwe uri kuvugwa cyane.

Mbondi yemeje abafana ba Rayon Sports

Uyu musore wakiniye Cameroon mu bakiri bato, ni zahabu Rayon Sports yabonye kuko benshi mu bafana batangariye ukuntu ataha izamu ndetse n’ubwenge ashyira mu mikinire ye aho amakuru Umuryango ukesha Wikipedia yemeza ko yakinnye mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yitwa FC Sion na Deportivo Capiatá yo muri Paraguay.

Yussuf waturutse muri Nigeria nawe yasinye

Ikigaragaza ko abatoza ba Rayon Sports bashimishijwe n’imikinire ye ,ni uko bamusinyishirije ku kibuga nyuma yo kwigaragaza bikomeye.

Uretse Mbondi Christ,Rayon Sports yasinyishije undi musore bagereye mu Rwanda rimwe ukomoka muri Nigeria witwa Yussuf nawe wakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Nigeria.

Rutahizamu Mbondi Christ yavutse taliki 02 Gashyantare 1992 avukira muri Cameroon aho yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, iy’abatarengeje 20 yakinnye igikombe cy’isi cya 2011 n’iy’abatarengeje imyaka 23.

Mbondi yakiniye abato ba Cameroon ababera na kapiteni

Yussuf ukomoka muri Nigeria yaturutse mu ikipe ya Mufulira Wanderers yo muri Zambia ndetse akina mu kibuga hagati.


Comments

Dolton 15 January 2018

Witubeshya hasinye mugume gusa abandi ntg barasinya