Print

Karekezi yamaze impungege abafana batewe ubwoba n’umubare w’abanyamahanga bari kuza muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2018 Yasuwe: 1550

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye abafana ko badakwiye guterwa ubwoba n’umubare w’abanyamahanga bari gusinya muri Rayon Sports kuko azi uko azabakoresha mu marushanwa afite mu minsi iri imbere.


Benshi mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’uko ikipe yabo iri kugura abanyamahanga benshi kandi FERWAFA yarategetse ko abanyamahanga bagomba gukina umukino ari 3 mu ikipe bityo bazajya bahembwa badakina,ibintu byamaganwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier.

Mbondi Christ wasinye ku munsi w’ejo

Karekezi yabwiye abanyamakuru ko iyo ikipe ifite abakinnyi benshi kandi beza aribwo ikomera cyane kuko buri wese aba ahatanira kubanza mu kibuga ndetse yemeza ko abakinnyi bose bari gusinya muri Rayon Sports batandikiwe imyanya ahubwo bagomba gukora cyane,uzigaragaza akaba ariwe uzakina.

Yagize ati “Nibaza ko umupira wivugira,haba ku mukinnyi cyangwa se ibihe byiza cyangwa bibi arimo.Navuganye n’ubuyobozi mbasaba ko bareba ikipe batizamo Tidiane Kone ariko abandi bazasigara kandi icyo nshaka ni umukinnyi ukina ashakisha umwanya,nta mukinnyi kamara,umupira n’imyitozo,umukinnyi uzaba ahagaze neza niwe uzajya akina.”

Karekezi Olivier yavuze ko uyu mwaka ubuyobozi bwa Rayon Sports burajwe ishinga n’imikino nyafurika,akaba ariyo mpamvu bari kugura abakinnyi bakomeye kuko muri shampiyona bagerageje gusinyisha abakinnyi benshi b’abanyarwanda barimo Mwiseneza Djamal,Sudi na Tidjan murumuna wa Manishimwe Djabel.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi b’abanyamahanga barimo Ismaila Diarra wamaze kubona ibyangombwa byo gukina,Shaban Hussein uzwi nka Tchabalala wavuye mu ikipe y’Amagaju FC,Mugume Yassin wavuye muri Police FC yo muri Uganda,Mbondi Christ wasinye ejo aturutse muri Cameroon ndetse biravugwa ko iyi kipe yamaze kuvugana na Janvier Bokungu Besala wakinnye mu makipe akomeye nka TP Mazembe na Esperance de Tunis ndetse na Yussuf ukomoka muri Nigeria.

Tchabalala nawe agomba gushaka umwanya

Uretse aba basinye ikipe ya Rayon Sports yari ifite abanyamahanga barimo Kwizera Pierrot,Nahimana Shassir,Bimenyimana Bonfils Caleb,Tidiane Kone.


Comments

danny 17 January 2018

arko se wowe amakuru uduhaye nukuri? Hera kuri Caleb hari ubwo ari umunyamahanga ntakina nk umunyarwanda? ahubwo usubire inyuma urebe amakuru y ukuri kuko hano uri kutubeshya gusa