Print

Masudi yatangiye guhangana n’abafana ba Simba SC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2018 Yasuwe: 499

Umutoza Masudi Djuma yatangiye guhangana n’abafana b’ikipe ya Simba SC bamaze iminsi bamushinja ko akinisha abakinnyi nabi ariko we yababwiye ko akora ibyo azi ndetse ko bakwiye kwihanganira impinduka ari gukora muri iyi kipe.

Benshi mu bafana ba Simba SC barashinja Masudi ko yahinduriye abakinnyi imyanya akaba ariyo mpamvu umusaruro w’iyi kipe wakendereye.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’ikinyamakuru shaffihdauda.co.tz cyo muri Tanzania yagitangarije ko abafana ba Simba bagomba kwihanganira uko ari gukinisha ikipe muri iyi minsi ndetse n’impinduka ateganya kuyizanamo.

Yagize ati “Ndasaba abafana ba Simba SC ko bakwiye kuva mu mikinire ya kera,umukinnyi mwiza kuri ubu ni uzi gusatira no kwataka.Nubwo abakinnyi badakina ku mwanya umwe,buri wese afite inshingano yo gusatira no kugarira iyo bibaye ngombwa.

Masudi ntiyishimiwe n’abafana ba Simba SC nyuma yo gusezererwa mu mikino ya Mapinduzi Cup iheruka kubera muri Zanzibar ubwo yatsindwaga na Uganda Revenue Authority.

Masudi Djuma yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru wa Simba SC by’agateganyo nyuma y’aho iyi kipe yirukaniye umunya Cameroon Joseph Omog.

Masudi amaze gutoza imikino 5 nk’umutoza mukuru wa Simba SC aho yatsinze imikino 2 anganya 1 atsindwa 2 (Ndanda 0-2 Simba), (Simba 1-1 Mwenge), (Simba 3-1 Jamhuri), (Simba 0-1 Azam, Simba 0-1 URA).