Print

Burundi: Abana babiri bari munsi y’ imyaka 10 bahambwe ari bazima bazira kwiba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 January 2018 Yasuwe: 1090

Polisi y’u Burundi irimo irashakisha umuntu yaba yarahambye abana babiri bari mu kigero cy’ imyaka umunani ari bazima abaziza kwiba ibigori.

Ibi byakozwe mu mpera z’ icyumweru gishize biza kumenyekana bitewe n’ abafoto yasakwaya ku mbuga nkoranyambaga. Uwabikoze yahambye igihimba cya buri mwana muri abo babiri.

BBC yabitangaje ivuga ko byabereye ku musozi wa Nyamabere muri komine Mpanda y’intara ya Bubanza.

Bivugwa ko aba bana bahambwe na nyir’ umurima bikekwa ko bari bibyemo ibigori.

Abo bana batabawe n’abaturanyi bahahingutse nyir’ umurima arimo wabakubitaga agahita ahunga.

Si ubwa mbere mu Burundi, abana bahohotewe muri bene ubwo buryo, bazira kwiba ibigori mu murima.

Hari abahungu babiri baciwe ibiganza babikorewe n’abandi bana b’ urubyiruko, bazira kwiba ibigori.

Abagiriwe n’icyo cyaha bahawe igihano kiri hagati y’imyaka ine na 20 hamwe n’ihazabu ya miliyoni enye.


Comments

Omar Tony 17 January 2018

Mbega igikorwa cyubunyamaswa we! Gutaba abana koko!!!


Omar Tony 17 January 2018

Mbega igikorwa cyubunyamaswa we! Gutaba abana koko!!!