Print

Polisi yataye muri yombi umujura wasinziriye mu ntebe zaho yari agiye kwiba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 January 2018 Yasuwe: 805

Mu buryo busa n’ubutangaje mu gihe gito umujura (igisambo) yafashwe n’ibitotsi asinzirira mu ntebe zaho yari yagiye kwiba bigera naho polisi imuta muri yombi atarakanguka ngo arebe ibiri kumubaho

Ibi byabereye mu gihugu cy’Ubudage aho umujura yasinziririye mu nzu yari yagiye kwibamo.Uyu mujuru yarundanyije ibyo yibye ubundi yihengeka mu ntebe ngo abe aruhuka birangira asinziriye kugeza banyir’urugo batabaje.

Uyu mujura yaryamye mu ntebe y’umufariso yari mu ruganiriro kugeza bucyeye ba nyiri nzu babyuka basanga aracyasinziriye n’ibyo yari yibye bikirunze aho ngaho yari aryamye bahamagara polisi.

Polisi yo mu gihugu cy’U Budage yatangaje ko uyu mugabo afite imyaka 40 y’amavuko akaba yarinjiye muri iyo nzu agamije kwiba inavuga ko icyamusizirije ari uko yari yakoresheje ibiyobyabwenge.