Print

Burera: Meya arashinjwa gukingira ikibaba umuyobozi bava inda imwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 January 2018 Yasuwe: 932

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Uwambajemariya Florence arashinjwa n’abaturage ayobora bo mu murenge wa Cyanika gukingira ikibaba umuyobozi w’akagari witwa Umutesi Drocelle bava inda imwe ushinjwa gutwara amafaranga yari agenewe kubaka ivuriro rya kamanyana.

Umushinga wo kuba ivuriro rya kamanyana wagomba kubera ahitwa Ryabiteyi, mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika.Abaturage bari bifuje ko amafaranga agenerwa imidugudu mu rwego rwo kwiteza imbere aricyo gikorwa yashorwamo, ndetse bakongeraho n’ubwitange bwabo aho ngo buri muturage yatangaga amafaranga igihumbi (1,000).

Bamwe mu baganiriye na Radio 1 ducyesha iyi nkuru batangaza ko batazi aho amafaranga yo kubaka ivuriro batanze yagiye, bavuga ko ibikorwa byo kubaka iri vuriro byahagaze muri 2014 kandi ko amafaranga yari yashyizwe muri uwo mushinga ari menshi kuburyo batekereza ko yanyerejwe n’abari abayobizi b’icyo gihe.

Uyu yagize ati :”Twatanze imisanzu aho amafaranga yarengeye ntaho batubwiye.”Inyerezwa ry’aya mafaranga ariko rihakanwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwegeka ku muyobozi w’akagari uriho ubu wahinduye uyu mushinga wo kubka ivuriro.

KAYITSINGA Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yegetse amakosa yose ku wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamanyana witwa NIRINGIYIMANA Anatalie, ngo waje kuyobora ako kagari ibikorwa byo kubaka ivuriro bigeze hagati agahindura umushinga amafaranga yari asigaye agashyirwa mu bimina byo kugurizanya umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Faustin ati :”Uwari umunyamabaganga w’akagari yimukiye mu kandi kagari uwamusimbuye yimura umushinga.Abaturage bahindukirira mu mushinga wo kugurizanya.”

Imyaka ishize ari ine abaturage batazi aho mafaranga batanze yo kubaka ivuriro yagiye

N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi, NIRINGIYIMANA Anatalie ushinjwa kuba ariwe wahinduye umushinga w’abaturage amafaranaga agakoreshwa ibindi, avuga ko ibyo ashinjwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika ari ibinyoma.

Akomeza avuga ko ubwo yahageraga yasanze n’ubundi ibikorwa byo kubaka iryo vuriro byarahagaze, ndetse ngo nta n’icyo yabibwiweho mu ihererekanyabusha; akongeraho kandi ko nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nta bubasha yari afite bwo guhindura umushinga w’abaturage ubuyobozi bw’umurenge buhari.

Yagize ati :”Nanjye nta makuru mbifiteho ubwo nahageraga nta raporo bigeze banyereka nta kirenze rero nabivugaho ikindi nasanze n’uwo mushinga warahagaze.Nta bubasha mfite bwo guhindura umushinga w’abaturage.Ntacyo ndicyo kuburyo nafata icyo cyemezo.Ibyo avuga n’ibinyoma bwambaye ubusa(aravuga Kayisinga Faustin uyobora Umurenge wa Cyanika).”

Bamwe mu baturage bavuga ko iyimurwa ry’uwahoze ari umuyobozi w’akagari ryagizwemo uruhare n’umuyobozi w’akarere mu rwego rwo gukingira ikibaba umuvandimwe we ngo atazabazwa iby’amafaranga y’iyo nyubako ari nabwo ngo haba haradutse icyo uwamusimbuye yise ikinyoma cyo guhindura umushinga cyabaye intandaro yo kutuzuza ibyifuzo by’abaturage.

Icyakora ibi bihakanwa n’umuyobozi w’akarere ka Burera UWAMBAJEMARIYA Florence uvuga ko ntacyo bakoze kidateganywa n’itegeko, na cyane ko ngo mbere y’uko aba n’umuyobozi w’akarere umuvandimwe we yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari.Ati :”Byumvikane neza ko nasanze ari muri iyo mirimo uko abakozi bimurwa ninako nabo yimuye.”

Igisa nigitangaje n’uko iki kibazo gisa naho kitari gishya mu matwi ya Guverineri Gatabazi kuko nawe atangaza y’uko iki kibazo yakimenye binyuze muri raporo yahawe akanurwa n’ibisobanura yahawe ariko akongera kubyumva mu itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2018, guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yavuze ko iki kibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga yari agenewe kubakira abaturage bo muri Kamanyana ivuriro agiye kugikurikirana by’umwihariko ndetse byagaragara ko harimo koko uruhare rw’umuyobozi w’akarere nawe akabibazwa.

Gatabazi ati “Amakuru nigeze kumenya nay’umuyobozi w’akagari wimuwe bikozwe na Executif w’Umurenge tuza kukiganiraho tugaragaza y’uko Executif w’umurenge atari afite uburenganzira bwo kumwimura executif w’akagari ariko ubundi iyo executif w’umurenge yabimenyesheje natwe tumaha uburenganzira bwo kumwimura.”

Guverineri Gatabazi avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana

Imirimo yo kubaka ivuriro Kamanyana yari yatangiye muri Gashyantare 2013 iza guhagarara muri Werurwe 2014, mu igenzurwa ry’ibanze ryakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka burera ku ikoreshwa ry’amafaranga asaga gato miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana arindwi (5,700,000) ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko ariyo yari amaze kuyigendaho, agera gusa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na cumi na bibiri (1,612,000) niyo afite inyandiko zisobanura uko yakoreshejwe.

Ni mu gihe ariko n’abaturage bavuga ko imisanzu batanze iruta kure ibihumbi magana atatu na makumyabiri na bitandatu (326,000) agaragazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika ko ariyo gusa yavuye mu misanzu y’abaturage, ibi ababivuga bakabishingira ku buryo babonaga ubwitabire mu gihe cyo gutanga iyo misanzu dore ko buri wese yasabwaga amafaranga igihumbi (1,000).

Uwambaje uyobora akarere ka Burera ahakana ibyo gukingira ikibaba umuvandimwe we