Print

Icyamamare mu gukina filime cyahitanywe n’impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2018 Yasuwe: 822

Icyamamare mu gukina filimi Jessica Falkholt gikomoka muri Australia, cyitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye cyagize mu byumweru 3 bishize.

Iyi mpanuka yahise ihitana ababyeyi ba Jessica, yamusigiye ibikomere bikomeye byatumye ajyanwa ikitaraganya mu bitaro bya St George Hospital none yitabye Imana mu gitondo nyuma y’aho imashini yamufashaga guhumeka izimye.

Jessica n’ababyeyi be mbere y’impanuka

Uyu Jessica w’imyaka 29 yagaragaye muri filimi y’uruhererekane yitwa Home and away yakunzwe na benshi mu bakunzi ba sinema.

Jessica ubwo yari muri Filimi Home and away

Jessica yakoze impanuka ari kumwe n’ababyeyi be ku munsi ukurikira noheli y’umwaka ushize,ndetse ababyeyi be bahise bitaba Imana asigara ahangana no kubaho cyane ko impyiko ze zangiritse ndetse n’igice kinini cy’ubwonko.